1Nuko yungamo ati «Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana ije mu bubasha.»
Yezu yihindura ukundi(Mt 17.1–9; Lk 9.28–36)2Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo.
3Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza.
4Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu.
5Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.»
6Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba.
7Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!»
8Ako kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo.
9Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.
10Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?»
Intumwa zibaza Yezu ibya Eliya(Mt 17.10–13)11Abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?»
12Arabasubiza ati «Koko Eliya azabanza aze atunganye byose. Nyamara se kuki byanditswe ngo Umwana w’umuntu azababazwa ku buryo bwinshi kandi asuzugurwe?
13Reka rero mbibabwire: Eliya yaraje, kandi bamugiriye uko bishakiye, nk’uko Ibyanditswe bimuvuga.»
Umunyagicuri uhanzweho na roho mbi(Mt 17.14–21; Lk 9.37–43)14Igihe rero bazaga basanga abigishwa be, babona ikivunge cy’abantu kibakikije n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo.
15Rubanda rwose bakimurabukwa, barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza.
16Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?»
17Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi.
18Iyo imweguye, imutura hasi, maze akazana urufuro, agahekenya amenyo, kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana, ntibabishobora.»
19Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.»
20Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu, icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro.
21Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe.
22Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!»
23Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora . . . ? Erega byose bishobokera uwemera!»
24Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!»
25Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi, umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana, kandi ntukamugarukemo ukundi.»
26Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokamo. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo «Yapfuye!»
27Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara.
28Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?»
29Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana, usibye isengesho.»
Yezu avuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka(Mt 17.22–23; Lk 9.43–45)30Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya.
31Yigishaga abigishwa be, ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu.»
32Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza.
Ni nde uruta abandi?(Mt 18.1–5; Lk 9.46–48)33Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu, Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?»
34Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo.
35Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.»
36Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati
37«Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»
Utaturwanya ari kumwe natwe(Lk 9.49–50)38Yohani aramubwira ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira.»
39Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi.
40Utaturwanya wese ari kumwe natwe.
41Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye.
Ingaruka z’abagusha abandi mu cyaha(Mt 18.6–10; Lk 17.1–2)42Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja.
43Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo,
44aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro utazima.
45Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira,
46aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi.
47Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga,
48aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime.
49Ahubwo buri wese ajye asukurwa n’umunyu n’umuriro.
50Umunyu ufite akamaro; ariko iyo ukayutse; mwawusubiza mute uburyohe bwawo? Nimwigiremo umunyu kandi mubane mu mahoro.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.