1Hanyuma mbona Ntama ahambuye iya mbere muri za kashe ndwi; numva icya mbere muri bya Binyabuzima giteye hejuru mu ijwi nk’iry’inkuba, kiti
2«Ngwino!» Ngo ndebe, mbona ifarasi y’umweru, uwari uyicayeho afite umuheto, nuko ahabwa ikamba maze agenda ari umutsinzi, kandi ngo azahore atsinda.
3Igihe ahambuye ikashe ya kabiri, numva Ikinyabuzima cya kabiri giteye hejuru, kiti «Ngwino!»
4Maze hasohoka indi farasi itukura nk’umuriro. Uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gutsemba amahoro ku isi, kugira ngo abantu bamarane; nuko ahabwa inkota ndende cyane.
5Igihe ahambuye ikashe ya gatatu, numva Ikinyabuzima cya gatatu giteye hejuru, kiti «Ngwino!» Ndebye, mbona ifarasi y’umukara, uyicayeho afite umunzani mu kiganza.
6Nuko numva rwagati muri bya Binyabuzima bine, ikintu kimeze nk’ijwi ryavugaga riti «Idenari imwe ku ndengo y’ingano, n’indengo eshatu z’ingano za bushoki ku idenari imwe. Naho amavuta na divayi byo ntubikoreho.»
7Nuko igihe ahambuye ikashe ya kane, numva Ikinyabuzima cya kane giteye hejuru, kiti «Ngwino.»
8Maze ndebye, mbona ifarasi isa n’icyatsi; uwari uyicayeho bamwitaga «Rupfu», kandi na Kuzimu yari amukurikiye. Nuko bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo bagitsembeshe inkota, inzara, urupfu n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.
9Igihe ahambuye ikashe ya gatanu, mbona mu nsi y’urutambiro roho z’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya batanze.
10Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?»
11Nuko buri wese muri bo ahabwa ikanzu yererana, kandi basabwa kuba bihanganye igihe gito, kugeza ubwo umubare wa bagenzi babo n’abavandimwe babo bagiye gupfa rumwe uzuzurira.
12Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso.
13Inyenyeri zo ku ijuru zihanantuka zigwa ku isi, boshye imbuto mbisi z’umutini zihungabanyijwe n’umuyaga w’inkubi.
14Ijuru riribumba nk’igitabo bazinze, imisozi yose n’ibirwa bitirimuka mu mwanya wabyo.
15Abami b’isi, abatware, abagaba b’ingabo, abakire n’ibikomerezwa, abacakara n’abantu bigenga, bose bihisha mu buvumo no mu masenga yo mu gasozi,
16bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.»
17Koko rero, umunsi ukomeye w’uburakari bwe wageze; ni nde noneho uzabasha kuwurokoka?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.