Indirimbo ihebuje 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

ABAKWE:

1Garuka, garuka, mukobwa w’Abashulami,

garuka, garuka, tukwirebere!

Kuki mwitegereza Umushulamikazi,

nk’abareba umudiho w’ingamba ebyiri?

UMUKWE:

2Byaba byiza ibirenge byawe mu nkweto zabyo,

mukobwa w’igikomangoma!

Amatako yawe ni nk’umutako

wahanzwe n’umuhanga.

3Umukondo wawe ni nk’agakebano

katabura divayi ihumura.

Inda yawe ni nk’akarundo k’ingano

gakikijwe n’amalisi.

4Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri,

zavutse ku isha ari impanga.

5Ijosi ryawe ni nk’umunara wubatswe n’amahembe y’inzovu.

Amaso yawe ni nk’ibyuzi bya Heshiboni,

iruhande rw’umuryango w’uwo mugi utuwe cyane.

Izuru ryawe ni nk’umunara wa Libani,

bagenzuriramo ibituruka i Damasi.

6Umutwe wawe wemye nka Karumeli,

n’imisatsi iwutenderaho ni nk’umwenda w’umuhemba;

umwami yafatiwe mu mapfundo yayo.

7Waba mwiza, watera ubwuzu,

rukundo rwanjye, mukobwa utera kunezerwa!

8Mu gihagararo usa n’umukindo,

amabere yawe ameze nk’amahundo y’umuzabibu.

9Naravuze nti «Nzurira umukindo,

maze nywusingire amaseri.»

Reka amabere yawe ambere nk’amahundo y’umuzabibu,

umwuka wawe umbere nk’impumuro y’amapera,

10n’akanwa kawe nka divayi yahebuje . . .

UMUGENI:

Yisuke igana uwo nkunda,

itembe ku minwa y’abahunikira.

11Ndi uw’uwo nkunda,

kandi ni jye ararikira.

12Ngwino, musore nakunze,

twigire ku gasozi!

Dukeshe ijoro mu midugudu,

13tuzindukire mu mirima y’imizabibu

kureba ko imizabibu yapfunduye,

cyangwa ko yarabije,

cyangwa ko amatunda yabaye uruyange,

ni ho nzaguhera urukundo rwanjye.

14Ubu ngubu imikunde iratama imibavu yayo,

no ku irembo ryacu hari imbuto zose z’akataraboneka,

iza vuba n’iza kera;

ncuti yanjye, narazikuzigamiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help