Mariko 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi(Mt 21.33–46; Lk 20.9–19)

1Nuko Yezu atangira kubabwira mu migani, avuga ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, ayikikizaho uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo.

2Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu.

3Ariko bo basumira uwo mugaragu, baramuhondagura, bamwohereza amara masa.

4Arongera abatumaho undi mugaragu, uwo na we bamurema uruguma mu mutwe, baramutukagura.

5Nuko yoherezayo undi, we baramwica. Nyuma yohereza n’abandi benshi, bamwe barabakubita, abandi barabica.

6Hari hasigaye umwana we yakundaga, nyuma aba ari we abatumaho, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’

7Ariko abahinzi bamubonye, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’

8Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu.

9Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza, arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi.

10Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo

Ibuye ryajugunywe n’abubatsi,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

11 Ngicyo icyo Nyagasani yakoze,

kikaba kibaye igitangaza mu maso yacu.’»

12Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho, barigendera.

Umusoro wa Kayizari(Mt 22.15–22; Lk 20.20–26)

13Hanyuma bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga.

14Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?»

15Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe!»

16Barakimuzanira. Yezu arababaza ati «Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Barasubiza bati «Ni ibya Kayizari.»

17Yezu ni ko kubabwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Ngo avuge atyo, baramutangarira cyane.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye(Mt 22.22–33; Lk 20.27–38)

18Nuko Abasaduseyi baza bamugana, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati

19«Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera.’

20Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye.

21Uwa kabiri acyura wa mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda gutyo.

22Bose uko ari barindwi bapfa badasize imbuto. Amaherezo wa mugore na we arapfa.

23Igihe cy’izuka, nibamara kuzuka, mbese uwo mugore azaba uwa nde muri bo, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?»

24Yezu arabasubiza ati «Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana?

25Erega igihe abapfuye bazazuka, nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika bo mu ijuru.

26Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana, iti ’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo?’»

27Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane!»

Itegeko riruta ayandi(Mt 22.34–40; Lk 10.25–28; 20.39–40)

28Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?»

29Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi

Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi:

30Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose.

31Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.»

32Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine.

33Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.»

34Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.

Kristu asumba Dawudi(Mt 22.41–46; Lk 20.41–44)

35Igihe Yezu yigishirizaga mu Ngoro y’Imana, araterura ati «Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari Mwene Dawudi?

36Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati ’Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe’.

37Uwo Dawudi yita Umutegetsi, yaba umwana we ate?» Abantu benshi bamwumvanaga umunerezo.

Yezu aburira rubanda ngo birinde abigishamategeko(Mt 23.1–12; Lk 20.45–47)

38Mu nyigisho ze Yezu akavuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.

39Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero n’imyanya y’imbere aho batumiwe.

40Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.»

Ituro ry’umupfakazi w’umukene(Lk 21.1–4)

41Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko ba shyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi.

42Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri.

43Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura.

44Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help