Izayi 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amahanga yose azagana Yeruzalemu

1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.

2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro

uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose.

Nuko amahanga yose agende awugana.

3Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati

«Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho,

ku Ngoro y’Imana ya Yakobo.

Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.»

Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni,

i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.

4Azacira amahanga imanza,

akiranure abantu b’ibihugu byinshi.

Inkota zabo bazazicuramo amasuka,

amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo.

Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota,

ntibazongera ukundi kwiga kurwana.

5Nzu ya Yakobo, nimuze,

tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.

Umunsi w’Uhoraho, umunsi w’imanza

6Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe:

abapfumu babo bariyongereye, bangana n’ab’Abafilisiti,

n’abanyamahanga benshi babivanzemo.

7Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu,

ubukungu bwabo ntibugereranywa,

cyuzuye kandi n’amafarasi, amagare y’intambara ntagira umubare.

8Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana,

bagapfukama imbere y’icyavuye mu biganza byabo,

imbere y’icyakozwe n’intoki zabo.

9Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi,

naho ubundi ntuzabababarira.

10Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu,

utinye Uhoraho n’ububengerane bw’ikuzo rye.

11Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye:

uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine.

12Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye,

wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza,

maze bagacishwa bugufi.

13Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani,

yiboneje kandi akishyira ejuru,

no ku mishishi y’i Bashani yose,

14ku misozi yose miremire

no ku tununga twose twishyize ejuru,

15ku minara miremire yose

no ku nkike yose icinyiye,

16ku mato yose y’i Tarishishi

no ku bwato bwose bw’agaciro gakomeye.

17Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi:

uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine,

18maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe.

19Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo y’ikuzimu,

batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,

ubwo azaba aje gukangaranya isi.

20(Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya

zahabu, byari byarakorewe gusengwa,

bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.)

21Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare,

batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,

ubwo azaba aje gukangaranya isi.

22Nimureke rero kwishingikiriza muntu,

ugizwe gusa n’akuka ko mu zuru!

Hari akandi gaciro agira?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help