Yobu 37 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ngicyo igitera umutima wanjye kunsimbuka,

maze ukava mu gitereko cyawo.

2Nimwumve urwamo rw’ijwi ry’Imana,

mwumve n’urusaku ruyiva mu kanwa!

3Ashumurira inkuba ze ku isi yose,

umurabyo we ukagarukira aho ijuru riterwa inkingi.

4Umurabyo uza ukurikiwe n’ijwi ryayo,

ijwi ritontoma ry’Imana,

maze igihe iryo ricyumvikana,

igashumura inkuba zayo.

5Ni koko Imana itwereka ibitangaza byayo,

igakora ibintu bihambaye biturenze!

6Ni yo ibwira urubura, iti ’Genda ugwe ku isi’

igategeka umuvumbi, iti ’Gwa umusubizo.’

7Nuko igahagarika ityo imirimo y’amaboko y’abantu,

kugira ngo bose bamenyereho ibikorwa byayo.

8Inyamaswa zitaha mu ndiri zazo,

zikihisha mu myobo yazo.

9Inkubi y’imiyaga ituruka mu majyepfo,

imbeho igaturuka mu majyaruguru.

10Imana iyo ihushye, amazi ahinduka amahindu,

inyanja zigahinduka nk’urutare.

11Ni yo ituma ibicu bicumbeka,

ikabikwirakwiza hose byuzuye imirabyo.

12Ngibyo birazenguruka hose bikurikije uko yabigeneye,

kugira ngo birangirize ku isi ugushaka kwayo;

13nuko ikabituma mu mahanga yose,

kugira ngo byice cyangwa bikize.

14Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira,

itonde, uzirikane ibitangaza by’Imana.

15Ibyo se uzi uko Imana yabigennye,

n’uburyo ituma igicu kirabagirana?

16Ubwo se wumva ukuntu ibicu bigenda hejuru nta kibifashe,

bikagaragaza ubumenyi butangaje bw’Imana?

17Wowe, imyambaro itangira kotsa,

iyo isi igeze ku manywa y’ihangu,

18washobora nka yo kubambika ibicu,

maze bikarabagirana nk’umushonge w’icyuma?

19Ngaho nyigisha icyo twabwira Imana,

cyahe cyo kajya, ko turi mu mwijima!

20Ese amagambo yanjye hari icyo ayibwiye?

Hari ubwo se ihugukira ko umuntu agiye kuvuga?

21Urumuri rugeza aho rukazimira,

kubera ibicu birukingirije,

nyamara ntibitinda umuyaga urabihuha, bikayoyoka,

22urumuri rukamurikira mu majyaruguru nka zahabu.

Imana yisesuyeho icyezezi kidasanzwe,

23ni yo Nyir’ububasha, ntawayigerera,

irahebuje mu mbaraga no mu butabera;

irangwa n’ubutungane bwinshi, kandi nta we yarenganya.

24Ni yo mpamvu abantu bayitinya,

nta n’umwe yitaho mu bibwira ko ari abahanga!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help