Mwene Siraki 41 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urupfu

1Wa rupfu we, kugutekereza bitera inkeke,

bihangayika umuntu wibera mu bye mu mahoro,

utagira icyo akangwa agahirwa na byose,

kandi ntananirwe kurya!

2Nyamunsi we, iteka uciye

ribera umuntu w’umutindi utagira imbaraga,

cyangwa umusaza washegehwe n’iminsi, uhorana inkeke,

akivumbura, kandi yaracitse n’intege!

3Ntugatinye iteka urupfu ruzagucira,

ujye wibuka abagutanze gupfa, n’abazapfa nyuma yawe.

4Ngiryo itegeko Uhoraho yatanze ku kinyamubiri cyose;

ni kuki rero wakwanga icyagenwe n’Umusumbabyose?

Wabaho imyaka icumi, ijana cyangwa igihumbi,

ikuzimu nta we uzagutonganyiriza igihe wamaze!

Igihano cy’abagomeramana

5Abana b’abanyabyaha bazahinduka urubyiruko ruteye ishozi,

ni na bo buzuye mu ngo z’abagomeramana.

6Umurage abanyabyaha basigira abana babo uzarimbuka,

kandi ikimwaro cyokame urubyaro rwabo.

7Umubyeyi ugomera Imana atukwa n’abana be,

kuko ari we utuma basuzugurwa.

8Muragowe, mwebwe abarwanya Imana,

kuko mwanze gukurikiza amategeko y’Umusumbabyose.

9Nimuvuka, muzaba muvukiye umuvumo,

muzapfa, umuvumo ni wo mugabane wanyu.

10Icyavuye mu gitaka cyose, kizagisubiramo,

n’abagomeramana ni uko: baravumwa, bakarimbuka.

Kuvugwa neza

11Umubiri w’umuntu ni ubusa,

ariko uwaranzwe n’ubutungane, izina rye ntiryibagirana.

12Jya uhangayikwa no kudasebya izina ryawe,

kuko ari ryo uzasigarana kurusha ubukungu bwa zahabu.

13Ubuzima bwiza bumara igihe,

ariko izina rivugwa neza rihoraho iteka.

Isoni nyazo n’umwiryo

14Bana banjye, mujye muzirikana inyigisho zanjye!

Ubuhanga buhishe n’umutungo utagaragara,

ibyo byombi biba bimaze iki?

15Umuntu uhisha ubucucu bwe,

aruta uhisha ubuhanga bwe.

16None rero, mujye mukozwa isoni n’ibyo ngiye kurondora;

si byiza kugira isoni kubera impamvu izo ari zo zose,

kandi abantu bose ntibabona byose kimwe.

17Dore ibyo uzirinda kuko byagukoza isoni imbere y’abandi:

gusambana, byazigukoza imbere ya so na nyoko,

kubeshya, imbere y’umutware n’undi ukomeye,

18kugwa mu cyaha, imbere y’abacamanza,

no guca ku itegeko, imbere y’ikoraniro ry’umuryango,

19kurenganya, imbere ya bagenzi bawe n’incuti zawe,

kwiba imbere y’abo muturanye.

20Ibyo byose kandi byagukoza isoni imbere y’Imana,

Nyir’ukuri kose, ikaba na Nyir’Isezerano!

(Uririnde kandi n’ibindi byagukoza isoni, nko:)

gushinga inkokora ku mugati,

21kugira uwo utuka aguha cyangwa umuha,

kwica amatwi abantu bagusuhuza,

22kurangamira umugore w’indaya,

kwirengagiza uwo mufitanye isano,

23kwikubira umugabane ugenewe undi,

guhanga amaso umugore washyingiwe,

24guterana ubuse n’umuja wawe,

— ntuzegere n’uburiri bwe! —

25kubwira incuti zawe amagambo azisebya,

— ntukagire uwo utuka, umaze kumuha! —

26gusubira mu magambo wumvise,

no kumena ibanga.

27Bityo rero uzamenya neza isoni nyazo,

kandi uzaronke ishimwe kuri buri muntu wese.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help