1None rero, mwana w’umuntu, fata itafari urirambike imbere yawe urishushanyeho umugi, ari wo Yeruzalemu.
2Hanyuma werekane ko ugoswe uwukikiza imikingo; uharunde imigina y’ibitaka, uhace ingando z’ibitero kandi uwukikize imashini z’intambara impande zose.
3Uzafate ipanu y’icyuma uyishinge hagati yawe n’umugi nk’inkike y’icyuma, uwuhange amaso bityo uzaba ugoswe; ni wowe uzawugota. Bizabera ikimenyetso umuryango wa Israheli.
4Ngaho rero ryamira urubavu rw’ibumoso, maze wiyorose ibyaha by’umuryango wa Israheli. Igihe cyose uzamara uryamye utyo, uzaba wikoreye ibyaha byabo.
5Ni jyewe ukubarira iminsi nkurikije imyaka umuryango wa Israheli wamaze ucumura, bityo ukazamara iminsi ijana na mirongo cyenda wikoreye ibyaha byabo.
6Icyo gihe nukirangiza, uzahindukire uryamishe urubavu rw’iburyo wikorere ibyaha by’inzu ya Yuda, iminsi mirongo ine yose. Ku mwaka umwe naguteganyirije igihe kingana n’umunsi umwe.
7Hanyuma uzahange amaso Yeruzalemu izaba igoswe, ushyire hejuru ukuboko kwawe kwambaye ubusa maze uyihanurire ibiyerekeyeho.
8Dore ngushyize ku ngoyi, ntuzahindura urundi rubavu kugeza ubwo iminsi yo kugota umugi izaba yarangiye.
9Cyo ngaho rero shaka ingano nini n’ingano za bushoki, ibishyimbo n’inkori, amasaka n’uburo; ubivangire mu cyungo kimwe maze ubikoremo umugati. Uwo mugati uzagutunga igihe cyose uzaba uryamiye urubavu — iminsi magana atatu na mirongo cyenda.
10Ibiryo uzarya, uzajye upima ibingana n’amasikeli makumyabiri ku munsi, bikazagutunga kugeza ku munsi ukurikiyeho.
11Amazi uzanywa na yo azaba ageze, azaba angana n’incuro y’agakebano ku munsi.
12Ibyo biryo bizaba bimeze nk’umugati w’ingano za bushoki, uzabitekere hejuru y’icyavu abantu bitumyemo; bose babireba.»
13Uhoraho yungamo ati «Nguko uko Abayisraheli bazarya ibiryo byabo byahumanye, igihe bazaba bari mu mahanga ngiye kubatatanyirizamo.»
14Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.»
15Uhoraho ni ko kumbwira ati «Noneho kubera iyo mpamvu, nkwemereye guteka umugati wawe hejuru y’ibisheshe by’amase y’inka, aho kubiteka hejuru y’icyavu abantu bitumyemo.»
16Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye gusenya ibigega by’imigati by’i Yeruzalemu; bazaryana agahinda umugati upimye, banywe bishisha amazi agezwe,
17maze kubera ko bazabura umugati n’amazi, bazakangarane kandi bacike intege ku mpamvu y’ibyaha byabo.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.