Yeremiya 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeremiya azirikwa ku nkomanizo z’umuryango

1Umuherezabitambo Pashuri mwene Imeri akaba n’umutware w’Ingoro y’Uhoraho, yumva Yeremiya ahanura ibyo byose.

2Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya, amubohera ku nkomanizo z’umuryango wa ruguru wa Benyamini, ari wo w’Ingoro y’Uhoraho.

3Bukeye, Pashuri aje kumubohoza, Yeremiya aramubwira ati «Uhoraho ntakikwita Pashuri, ahubwo akwise ’Iterabwoba hose’.

4Koko rero, Uhoraho avuze atya: Wowe n’incuti zawe zose, kuva ubu ngiye kubahindura ibishushungwe; bazarimburwa n’inkota y’abanzi babo, naho wowe uzabibere umuhamya! Abantu ba Yuda, nzabagabiza umwami w’i Babiloni, abajyane bunyago cyangwa abicishe inkota.

5Ibyahunitswe muri uyu mugi byose, ibyo baruhiye byose, ibintu byose by’agaciro batunze, umutungo wose w’abami ba Yuda, byose nzabigabiza abanzi babo babisahure, maze babijyane i Babiloni.

6Naho wowe Pashuri, n’ababa mu rugo rwawe bose, muzajyanwa muri imbohe; ujye i Babiloni, abe ari ho uzapfira. Ni ho uzahambwa, wowe n’incuti zawe zose wahanuriye ibinyoma.»

Yeremiya yerurira Imana ko ananiwe

7Uhoraho, wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa.

Warangwatiriye, maze undusha amaboko.

Umunsi wose nahindutse urw’amenyo,

bose bangize iciro ry’imigani.

8Igihe cyose ngize ngo ndavuze,

ngomba kurangurura ijwi,

nkamagana ububisha n’ubusahuzi.

Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu

yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose.

9Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi

kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye»,

ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika

uvumbitse mu magufa yanjye;

nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.

10Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda,

iterabwoba impande zose

ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!»

Abahoze ari incuti zanjye,

bari barekereje ko nagwa,

bati «Wenda ahari yashukika

tukamubona uburyo, tukamwihimura.»

11Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye,

ak’intwari idahangarwa;

abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe.

Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe;

bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa.

12Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo,

ni wowe uzi imibereho y’intungane,

ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye,

nzareba ukuntu uzabantsindira

kuko ari wowe naragije akaga kanjye.

13Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize,

kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa

mu minwe y’abagiranabi.

14Uragatsindwa umunsi navutseho!

Umunsi mama yambyayeho, urakabura umugisha!

15Aragatsindwa uwagiye kubwira data,

ngo «Wabyaye umwana w’umuhungu»,

agasabwa atyo n’ibyishimo.

16Uwo muntu arakaba aka ya migi,

Uhoraho yoretse nta cyo yikanga;

ahore yumva induru ya mu gitondo

n’urwamo rw’intambara ku manywa y’ihangu.

17Yanze kunyicira mu nda ya mama;

ubwo mama yari kumbera imva,

nkamurigitiramo ubuziraherezo.

18Ubu se koko mama yaba yarambyariye iki

kugira ngo nicwe n’ishavu n’agahinda,

iminsi y’ubugingo bwanjye iherekezwe n’ikimwaro?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help