1Tumaze kubiyaka, tujya mu bwato tuboneza tugana i Kosi; bukeye tugera i Rode, tuhava tujya i Patara.
2Tuhasanga ubwato bwajyaga muri Fenisiya, turabwurira buratujyana.
3Ngo tugere ahateganye n’ikirwa cya Shipure, ikirwa tugisiga ibumoso tugenda twerekeje muri Siriya maze twururukira i Tiri, kuko ari ho ubwato bwagombaga gusiga imitwaro.
4Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.
5Nyamara ya minsi ngo irangire, turahaguruka dukomeza urugendo, bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana baturenza umugi. Nuko dupfukama aho ku nkombe y’inyanja turasenga;
6hanyuma dusezeranaho, twe twurira ubwato naho bo basubira iwabo.
7Ubwo twebwe turangiza urugendo rwacu rwo kuva i Tiri, twururukira i Putolemayida, turamutsa abavandimwe b’aho, dusibira iwabo umunsi umwe.
8Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe.
9Yari afite abakobwa bane b’abari, bahanuraga.
10Mu minsi twahamaze, haza kuza umuhanuzi wo muri Yudeya, akitwa Agabo.
11Ngo agere aho turi, afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko avuga ati «Roho Mutagatifu aravuze ngo ’Nyir’uy’umukandara, uku ni ko Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga.’»
12Tubyumvise, twe n’abavandimwe bo muri uwo mugi, twinginga Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.
13Nuko aradusubiza ati «Ikibateye kurira no kunshengura umutima ni iki? Jye siniteguye kubohwa byonyine, ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu, mporwa izina rya Nyagasani Yezu.»
14Kuko tutari dushoboye kubimwemeza, ntitwahatiriza turavuga tuti «Icyo Nyagasani ashaka nigikorwe!»
15Nyuma y’iyo minsi rero, tumaze kwegeranya ibintu byacu, turazamuka n’i Yeruzalemu.
16Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera.
Pawulo ajya gusura Yakobo17Tugeze i Yeruzalemu, abavandimwe batwakirana ibyishimo.
18Bukeye, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo, n’abakuru bose barahateranira.
19Pawulo amaze kubaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje byose mu banyamahanga.
20Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa.
21Nuko rero, bumvise ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho ze, uvuga ngo ntibazongere ukundi kugenya abana babo no gukurikiza imigenzo yacu.
22Byagenda bite rero? Byanze bikunze kandi, bazamenya ko wageze ino.
23None rero, ukore ibyo tugiye kukubwira. Dufite abantu bane bahize umuhigo;
24bajyane ukore umuhango wo kwisukura hamwe na bo, kandi ubishyurire ibyo bari gutanga kugira ngo bogoshwe. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo ko nawe ubwawe witondera Amategeko.
25Naho ku byerekeye abanyamahanga bemeye, twabandikiye tubabwira ibyemezo byacu: kwirinda inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’ibyanizwe, no kwirinda ubukozi bw’ibibi.»
26Bukeye bw’uwo munsi, Pawulo ajyana na ba bantu, atangira umuhango wo kwisukura hamwe na bo. Hanyuma ajya mu Ngoro y'Imana kugira ngo bemeranywe umunsi ituro rya buri wese rizaherezwaho, barangije kwisukura.
Pawulo afatirwa mu Ngoro y’Imana27Iminsi irindwi ijya kurangira, Abayahudi bo muri Aziya ngo babone Pawulo mu Ngoro, babyutsa imvururu muri rubanda rwose, maze baramufata.
28Barasakuzaga bavuga bati «Bayisraheli, nimudutabare! Dore uyu muntu agenda hose yigisha abantu bose, arwanya umuryango wacu kimwe n’Amategeko n’aha Hantu. Byongeye kandi, yinjije Abagereki mu Ngoro, ahumanya aha Hantu hatagatifu!»
29Koko rero, bavuze batyo kuko bari barabonye Tirofimo w’i Efezi ari kumwe na we mu mugi, bakeka ko Pawulo yamwinjije mu Ngoro.
30Umugi wose ni ko kuvurungana, maze rubanda rwose rurahurura, bafata Pawulo bamuvana mu Ngoro bamujyana hanze, bahita bakinga imiryango.
31Igihe bagishaka kumwica, iyo nkuru iba yageze ku mugaba w’ingabo, bamubwira bati «Yeruzalemu yose yavurunganye!»
32Aherako akoranya abasirikare n’abategeka babo, yihuta asanga icyo kivunge cy’abantu. Ngo babone uwo mugaba w’ingabo n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.
33Nuko umugaba w’ingabo aramwegera, aramufata, maze ategeka ko bamuboha n’iminyururu ibiri; hanyuma abaza uwo ari we n’icyo yakoze.
34Ariko rubanda bagasakuza, umwe avuga ibye undi ibye. Umugaba w’ingabo abonye ko nta cyo ashoboye kumenya kubera uwo muvurungano, ategeka abasirikare kumujyana mu kigo cyabo.
35Igihe bageze ku mabaraza, abasirikare bagombye guterura Pawulo babitewe n’ukuntu rubanda bari barakaye,
36kuko imbaga y’abantu uko yakabaye yari imukurikiye, basakuza bati «Nimumukureho!»
Pawulo yiregura imbere ya rubanda37Igihe bajyaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare, Pawulo abaza umugaba w’ingabo ati «Mbese nshobora kugira icyo nkubwira?» Undi aramusubiza ati «Uzi ikigereki?
38Aho none ntiwaba wa Munyamisiri uherutse gutera impagarara, agacikisha abantu ibihumbi bine b’abishi, akabajyana mu butayu?»
39Pawulo ni ko kumusubiza ati «Jyewe ndi Umuyahudi, ukomoka i Tarisi ho muri Silisiya, nkaba umuturage w’uwo mugi w’ikirangirire. None ndakwinginze ngo ureke ngire icyo mbwira iyi mbaga.»
40Umugaba w’ingabo amaze kumwemerera, Pawulo ahagarara ku mabaraza, arambura ukuboko kugira ngo acecekeshe imbaga. Bamaze gutuza, ababwira mu rurimi rw’igihebureyi ati
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.