Zaburi 60 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho rusange ry’imbaga imaze kuneshwa mu ntambara

1Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha.

2Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri.

3Mana yacu, waradutaye, turatagarana;

wari waturakariye, ariko ongera udukomeze.

4Wahungabanyije isi, urayisatagura;

none gira usane ibyuho byayo, kuko igiye kuriduka!

5Umuryango wawe wawugejeje ahaga,

maze utunywesha divayi isindisha! (guceceka akanya gato)

6Abakubaha wabahaye ikimenyetso,

ugira ngo bahunge abarashi!

7Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke,

dukirishe indyo yawe, maze udusubize.

8Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu, iti «Ndatsinze!

Negukanye Sikemu, umubande wa Sukoti nywucemo imigabane!

9Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye;

Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe,

naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi;

10Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo,

inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu,

ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»

11Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye,

ni nde uzangeza muri Edomu?

12Nta wundi utari wowe, Mana yadutaye,

none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.

13Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,

kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.

14Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,

ni yo izaribata abanzi bacu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help