Umubwiriza 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Izindi nama zinyuranye

1Isazi zapfuye zinutsa amavuta y’umubavu; kandi ubusazi, n’iyo ari buke, butesha ubuhanga agaciro.

2Umutima w’umunyabuhanga umuyobora inzira igororotse, naho uw’umupfayongo ukamuyobagiza.

3Iyo umusazi agenda mu nzira, abura ubwenge akereka bose ko yasaze.

4Umwami nakurakarira, ntugahindagane, kuko ubwitonzi buzakurinda kugwa mu byaha.

5Hari ikintu kibi nabonye ku isi, gisa n’aho umwami yibeshya :

6kubona umusazi ahabwa imirimo ihanitse, naho abashoboye bagasubizwa inyuma !

7Nabonye abagaragu bari hejuru y’amafarasi, naho abatware bagendesha amaguru nk’abacakara.

8Ucukura umwobo, azawugwamo, kandi usenya urukuta, inzoka izamuruma.

9Ucukura amabuye, azamukomeretsa, naho uwasa inkwi yikururire icyago.

10Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyitemesha bizasaba imbaraga; ariko ubuhanga bwo buhorana akamaro.

11Kumenya kuzinga inzoka byaba bimaze iki, niba umugombozi ari we ibanje kuruma ?

12Amagambo avuye mu munwa w’umunyabuhanga atera ubwuzu, naho akanwa k’umupfayongo karamuroha.

13Iyo ateruye kuvuga ararogombwa, akarangiza avuga amateshwa.

14Umusazi aravuga ntahora. Nyamara nta we umenya akazaza ejo; ni nde se washobora kumuhishurira ibizaba nyuma y’urupfu rwe ?

15Umupfayongo avunikira ubusa, kubona atazi n’inzira imujyana mu mugi.

16Uragowe, wowe gihugu gifite umwami ukiri umwana, n’abatware bazindukira ku mbehe!

17Urahirwa, wowe gihugu gifite umwami w’imfura, n’abatware barira igihe, atari ukugira ngo basinde, ahubwo bashaka kunguka imbaraga.

18Umunebwe agwirwa n’igisenge cy’inzu ye, naho umunyabute ikamuvira.

19Mu birori, abakomeye barira kwinezeza, na divayi ikabahimbariza ubuzima; maze amafaranga akabakemurira ibibazo byose.

20Ntuzigere uvuma umwami, haba no mu bitekerezo; nuba unaryamye mu nzu yawe ntuzavume umukire, kuko n’akanyoni ko mu kirere kagutwara ijambo, rigatangira kuguruka nta mababa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help