Mwene Siraki 43 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Izuba n’ibindi binyarumuri byo mu kirere

1Ishema ry’ijuru ni ikirere kizira amakemwa,

ni cyo buranga bw’ijuru ritamirije ikuzo.

2Izuba iyo rirashe ryamamaza

ukuntu igikorwa cy’Umusumbabyose gitangaje!

3Ku manywa y’ihangu ryumisha ibyo mu gasozi,

ni nde wahangara ubushyuhe bwaryo?

4Bacanira itanura kugira ngo umuriro ugurumane,

ariko izuba ritwika imisozi incuro eshatu kurushaho,

aho ricaniriye hacumba icyokotsi,

ryakohereza imirasire yaryo, rigahuma amaso.

5Uhoraho wariremye ni igihangange,

kandi aho rinyura ryihuta rihayoborwa n’ijambo rye.

6Ukwezi na ko, kubonekera igihe cyako,

kugatandukanya ibihe, kukaba ikimenyetso gihoraho.

7Ukwezi ni ko kuranga ko iminsi mikuru yegereje,

kandi iyo kumaze kuzora, guhita kugabanuka.

8Ni ko amezi akomoraho amazina yayo,

uburyo kugenda kwiyongera kunagabanuka biratangaje;

ni ko kuyobora ingabo zose zo mu ijuru,

bya binyarumuri bibengeranira mu kirere.

9Uburanga bw’ijuru, ni inyenyeri zakirana,

ni imitako imurika mu ijuru ry’Uhoraho.

10Zikurikiza amategeko Nyir’ubutungane yazihaye,

kandi nta bwo zita imyanya yazigeneye.

11Jya witegereza umukororombya ushimire Uwawuremye,

usanga ufite ubwiza butangaje,

12uzengurutsa ijuru uruziga rw’ikuzo,

rwabanzwe n’ibiganza by’Umusumbabyose.

Ibindi byiza bitatse ikirere n’isi

13Ni we utegeka urubura kugwa,

akohereza imirabyo;

14ni yo mpamvu iyo ibigega bye bifungutse,

ibihu biyoyoka nk’inyoni.

15Ku bw’imbaraga ze, akorakoranya ibicu,

na byo bikabyara amahindu.

16aIyo imisozi imubonye, ihinda umushyitsi;

17aijwi ry’inkuba ye ritigisa isi yose.

16bKu bushake bwe, umuyaga wo mu majyepfo urahuha,

17bkimwe n’inkubi y’uwo mu majyaruguru, na za serwakira.

18Akwiza urubura, rukamera nk’inyoni zimanukiye hasi,

rugahongobokera ku butaka nk’isanane,

maze urwererane rwarwo rukanyura amaso,

warubona rugwa ukumirwa.

19Anyanyagiza urubura ku isi nk’umunyu,

maze ubukonje bukaruhindura nk’imigera y’amahwa.

20Umuyaga ukonje wo mu majyaruguru urahuha,

amazi akareka gutemba agahinduka nk’ibuye,

aho amazi ari hose bikagenda bityo,

ugasanga amazi akomeye nk’urutare.

21Hari n’undi muyaga usatura imisozi,

ugatwika ubutayu, ukayogoza imirima nk’umuriro.

22Nyuma ariko hagahita igicu kizanye amafu,

wa muyaga utwika ugashira, hakaza ikime kikabobeza.

23Nk’uko yabifatiye umugambi, yahosheje inyenga ngari,

maze ayishyiramo ibirwa.

24Abagenda mu nyanja batubwira ububi bwayo,

maze ibyo baturondoreye bikadutangaza cyane:

25Ibyababayeho ni akataraboneka kandi birahimbye,

bayibonyemo amafi ahambaye n’ibindi bikoko biteye ukwabyo.

26Nyamara ubwato bugera ku cyambu, bubikesheje Uhoraho,

maze byose bigatungana bikurikije ijambo rye.

27Twashobora kubitindaho, ariko ntashira ararekwa,

cyakora muri make: «Ni we maze byose».

28Wakura he imbaraga zo kumukuza?

kuko ari we gihangange, agasumba ibiremwa bye byose;

29Uhoraho aratinyitse, ni Umutegetsi bidasubirwaho,

ububasha bwe buratangaje.

30Nimusingize Uhoraho, mumurate uko mubishoboye,

n’ubwo asumba kure ibisingizo byose!

Mu kumutaka, nimwongere imbaraga zanyu;

ntimunanirwe, ntimuzagera ubwo murangiza.

31Ni nde wamubonye ngo amuvuge?

Ni nde wamurata nk’uko bikwiye koko?

32Hari n’ibindi byinshi byihishe biruta ibyo twavuze,

kuko ibyo tubona ari igice gito cy’ibikorwa bye.

33Koko rero Uhoraho yaremye ibintu byose,

n’abamwubaha abaha ubuhanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help