Yobu 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko undi munsi, abamalayika b’Imana baje kuyitaramira, Sekibi azana na bo kwiyereka Uhoraho.

2Uhoraho abaza Sekibi, ati «Uturutse he?» Sekibi asubiza Uhoraho ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.»

3Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, yirinda ikibi, kandi yatsimbaraye ku bupfura bwe, n’ubwo wamunteranyijeho nta mpamvu ngo mwice.»

4Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Iby’ubu ni mpa nguhe! Ibyo umuntu atunze byose, arabitanga akarengera ubuzima bwe.

5Nyamara ariko urambuye ukuboko kwawe, ukagira icyo ukora ku magufa ye n’umubiri we, nta kabuza, azakuvuma urora!»

6Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ngaho ndabyemeye, ndamukweguriye, gusa wirinde kumwica.»

7Sekibi asiga aho Uhoraho, aragenda, maze aterereza Yobu ibibembe, bimuhindura inyama kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe.

8Yobu afata urujyo rwo kwishima, maze yicara mu ivu.

9Umugore we aramubwira ati «Ubwo se kandi uzongera gutsimbarara ku bupfura bwawe? Vuma Imana, wipfire!»

10Ariko aramusubiza ati «Uravuga nk’umugore w’igicucu. Ko twakira nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereza?» Muri ayo makuba yose, umunwa wa Yobu ntiwigera umutera gucumura.

11Incuti eshatu za Yobu zamenye ayo makuba yamugwiririye, buri wese ava mu gihugu cye, bajya inama y’ukuntu bamusanga bakamushyigikira, bakamuhumuriza. Elifazi yari avuye i Temani, Bilidadi avuye Shuwa, naho Sofari aturutse Nahama.

12Bubuye amaso bakiri kure, ntibamumenya; ni ko gutera hejuru bararira, bashishimura ibishura byabo, kandi binyanyagiza umukungugu ku mutwe.

13Nuko baguma aho, bicaye hasi iruhande rwe, bahamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, nta jambo bamubwiye, kuko babonaga umubabaro we ari mwinshi cyane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help