Zaburi 141 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gusaba Uhoraho ngo aturinde ikibi cyose

1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi!

Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye.

2Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe,

n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba.

3Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye,

ushyire umurinzi ku munwa wanjye.

4Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi,

ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi,

mfatanyije n’abantu b’abagome;

sinzasogongere na busa ku byo bakunda.

5Intungane inkubise impana, byo nabyemera:

biba ari ukungirira neza!

Naho amavuta y’abagiranabi, ntakangere ku mutwe bibaho,

ahubwo isengesho ryanjye rihore rirwanya ubugome bwabo!

6Abatware babo bazahananturirwa mu manga,

ni bwo bazumva ko amagambo yanjye yari aboneye.

7Nk’uko barima ubutaka, bakabutengura,

ni ko amagufwa yabo azanyanyagira mu marembo y’ikuzimu.

8Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso,

ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa!

9Undinde imitego banshandikiye,

undinde n’imishibuka y’inkozi z’ibibi;

10abo bagiranabi abe ari bo bagwa mu mitego mitindi,

naho jye nyice iruhande nikomereze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help