1Dore ijambo rigomba kwizerwa: ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane.
2Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha,
3ntabe umunywi cyangwa umunyamahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu.
4Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe.
5None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana?
6Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi, bigatuma acirwa urwa Sekibi.
7Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atava aho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi.
Uko abadiyakoni bagomba kumera8Abadiyakoni na bo, bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo.
9Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye.
10Na bo kandi, bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni.
11N’abagore ni uko: bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini, kandi bakaba indahemuka muri byose.
12Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite.
13Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.
Iyobera ry’ubusabaniramana14Ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga.
15Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri.
16Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye:
Kristu yigaragarije muri kameremuntu,
aba intungane ku bwa Roho,
arangamirwa n’abamalayika,
yamamazwa mu banyamahanga,
yemerwa ku isi hose,
ajyanwa mu ikuzo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.