Izayi 37 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hezekiya ahanuza Izayi(2 Bami 19.1–7)

1Umwami Hezekiya amaze kubyumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho.

2Ubwo yohereza umutegeka w’ingoro Eliyakimu, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi,

3baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa. Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara!

4Uwazana ngo Uhoraho Imana yawe yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe n’umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana nzima. Icyazana ngo Uhoraho Imana yawe abahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»

5Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi,

6arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Ashuru, n’ibitutsi bantutse.

7Ngiye kumushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’»

8Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga.

9Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise inkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!»

Ibaruwa Senakeribu yandikiye Hezekiya(2 Bami 19.9–19)

Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, ngo bamubwire bati

10«Imana yawe wizera cyane ntizagushuke ngo ikwizeze, ikubwira ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru.

11Wowe ubwawe, wiyumviye uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka ?

12Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu, na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije?

13Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layini, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?»

14Hezekiya yakira ibaruwa ayishyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho,

15maze asenga Uhoraho, agira ati

16«Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.

17Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso maze witegereze, wumve amagambo ya Senakeribu wohereje abaza gutuka Imana nzima.

18Mu by’ukuri koko, Uhoraho, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo,

19batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma Abanyashuru babirimbura.

20None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe, Uhoraho, ari wowe Mana wenyine!»

Izayi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy’Uhoraho(2 Bami 19.20–28)

21Nuko Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Kubera isengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru,

22dore icyo Uhoraho amutangajeho:

Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse;

Umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe.

23Ni nde watutse ukamwandagaza?

Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro?

Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli!

24Watutse Uhoraho ukoresheje abagaragu bawe, uvuga uti

’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara atagira ingano,

narazamutse ngera mu mpinga z’imisozi,

mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani,

ntemayo amashami y’amasederi,

n’imizonobari miremire cyane,

ngera mu mpinga y’imisozi, no mu mashyamba ahatwikiriye.

25Mu mahanga nahafukuye amariba,

nywa amazi y’aho;

nkamya inzuzi zose zo mu Misiri,

nzikandagijemo ibirenge byanjye.

26Rwose ntuzi ko uwo mugambi

nari nywufite kuva kera kose,

ko kuva kera na kare nari narawuteganyije,

none nkaba ngiye kuwuzuza ?

Icyo wowe ushoboye,

ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye.

27Abaturage b’aho bafite intege nke,

bakutse umutima, bashobewe;

bameze nk’icyatsi cyo mu mirima,

nk’akanyatsi ko mu busitani.

Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu,

cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto.

28Wowe ariko, waba wicaye,

usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi.

29Ubwo rero wanyiteyeho hejuru,

agasuzuguro kawe kakangeraho;

amazuru yawe nzayafungisha icyuma,

maze ngushyire umurunga mu kanwa,

nzagutere gusubira iwawe,

ngucishije mu nzira wanyuzemo uza.’»

Ikimenyetso cyahawe Hezekiya(2 Bami 19.29–31)

30(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya ati) «Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.

31Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazarokoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo,

32kuko i Yeruzalemu hazaduka agasigisigi, no ku musozi wa Siyoni hahinguke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’urukundo rukomeye rw’Uhoraho, umugaba w’ingabo.»

Ibyahanuwe ku mwami w’Abanyashuru(2 Bami 19.32–34)

33Dore ibyo Uhoraho avugiye ku mwami w’Abanyashuru: Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi,

ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara,

n’imbere y’inkike zawo ntazaharunda igitaka.

34Inzira yanyuze aza, ni yo izamusubizayo,

ntazagera muri uyu murwa, uwo ni Uhoraho ubivuze.

35Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.

Senakeribu asubira mu gihugu cye akahicirwa(2 Bami 19.35–37)

36Mu ijoro rikurikiyeho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo!

37Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi, agumayo.

38Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adaramaleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help