1Alleluya!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
2Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.
3Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
4Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
5Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
6bakore mu gahogo barata Imana,
ari na ko bafashe mu ntoki inkota y’amugi abiri;
7kugira ngo bihimure amahanga,
bahanireho imiryango y’ahandi;
8abami bayo bababoheshe iminyururu,
abanyacyubahiro bayo babate ku mapingu,
9maze babarangirizeho urubanza rwabaciriwe.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!
Alleluya!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.