Hozeya 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Igihe nshatse gukiza Israheli, amafuti ya Efurayimu

n’ubugome bwa Samariya ni bwo byigaragaje;

ni koko ibyo bakora ni ibinyoma:

umujura arinjira mu nzu,

agatsiko k’abambuzi kagaca ibintu ku gasozi.

2Ntibajya batekereza na rimwe ko nibuka ubugome bwabo!

None ibikorwa byabo birabagose, kandi biri imbere yanjye.

3Banezeza umwami n’ubwo bugome bwabo,

uburyarya bwabo bugashimisha abatware.

4Bose uko bangana ni abasambanyi;

bameze nk’itanura rikomeza kugurumana,

ndetse n’iyo umutetsi w’imigati atongeyemo inkwi,

kuva igihe avanze umutsima kugeza ubwo ututumba.

5Ku munsi mukuru w’umwami wacu,

abatware basinda divayi nyinshi banyoye,

bagategera ibiganza abasetsi bari kumwe.

6Ni abagambanyi, bakamera nk’umuriro w’itanura,

umutima wabo wuzuye uburyarya;

ijoro ryose uburakari bwabo buracururuka;

bwacya bakagurumana nk’itanura.

7Bose baragurumana nk’itanura,

bariho baratanyagura abacamanza babo,

abami babo bose baraguye,

kandi nta n’umwe muri bo ukintakira!

Israheli irimburwa n’amahanga yitabaje

8Dore Efurayimu yivanze n’indi miryango,

imeze nk’umutsima utabirinduwe wahiye uruhande rumwe.

9Abanyamahanga barayinyunyuza imitsi,

ariko yo nta cyo ibiziho!

Ndetse n’umutwe wayo wameze imvi,

nyamara yo ntibimenya!

10Ubwibone bwa Israheli burayishinja,

nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo,

n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka!

11Efurayimu ni nk’inuma y’injiji idatekereza,

baratakira Misiri, bakirukankira no muri Ashuru;

12aho bazajya hose, ni ko nzabatega umutego.

Nzabahanantura nk’ibisiga byo mu kirere,

mbahane bakimara kurema ikoraniro.

Israheli izahanirwa ubuhemu bwayo

13Nibagushe ishyano kuko bampunze,

barimbuke kuko banyigometseho!

Nanjye se naba uwo kubacungura, kandi bambwira ibinyoma?

14Ntibantakambira babikuye ku mutima;

baborogera ku buriri bwabo, bakirasaga umubiri,

babitewe no kwishakira ingano na divayi nshyashya,

naho jye bakangomera.

15Nyamara jye narabayoboye, nkomeza amaboko yabo,

ariko bo bakangira imigambi yo kungirira nabi.

16Iyo bagarutse, si jye baba bagarukiye,

ahubwo baba bameze nk’umuheto utanoze.

Abatware babo bazarimburwa n’inkota,

bazazira ubugome bw’ururimi rwabo,

maze basekerwe mu gihugu cya Misiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help