Abalevi 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igitambo cy’ubuhoro

1Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo maremare, cyaba ikimasa cyangwa inyana, ajye amurikira Uhoraho itungo ridafite inenge.

2Arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, akicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z’urutambiro.

3Ibizava kuri icyo gitambo cy’ubuhoro babiture Uhoraho bibe igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, n’ibinure biri ku mara, ibinure byose bitwikiriye amara

4n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha, urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko.

5Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

6Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo magufi, azamurike itungo ridafite inenge, ryaba isekurume cyangwa inyagazi.

7Niba ari umwana w’intama ashaka gutangaho ituro, azawuzanire Uhoraho,

8awurambikeho ikiganza ku mutwe, maze awicire imbere y’ihema ry’ibonaniro. Nuko bene Aroni bazamishe amaraso yawo mu mpande zose z’urutambiro.

9Kuri icyo gitambo cy’ubuhoro, ibizaba ituro ry’ibiribwa rikongokeye Uhoraho burundu, ni inyama zose ziriho ibinure. Ni ukuvuga umurizo wose bazacira mu nguge, n’ibinure byoroshe amara, ikinure cyose gitwikiriye amara

10hamwe n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rufatanye n’ibyaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo barwomoreho rusange impyiko.

11Hanyuma, ibyo byose umuherezabitambo azabitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu.

12Niba ari ihene ashaka gutura, azayizane imbere y’Uhoraho,

13ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko rero, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z’urutambiro.

14Ibizaba ituro ry’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu ni ikinure kiri ku mara, ikinure cyose gitwikiriye amara,

15n’impyiko zombi hamwe n’urugimbu ruzifasheho n’urufashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima barwomoreho rusange impyiko.

16Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro. Ni igitambo cy’ibiribwa bikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura.

Ibinure byose bizajya biba umugabane w’Uhoraho.

17Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help