1Ba bagabo batatu bageze aho ntibongera kuvuguruza Yobu, kuko atahwemaga kwiyita intungane.
2Nuko, ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli w’i Buzi, mu nzu ya Ramu. Yarakariye Yobu, kuko yishongoraga avuga ko afite ukuri imbere y’Imana.
3Yarakariye kandi za ncuti eshatu, kuko zabuze icyo zisubiza, ntizirenganure Imana.
4Igihe bamaze bavugana na Yobu, Elihu yari abateze amatwi, kuko bamurutaga ubukuru.
5Ariko Elihu amaze kubona ko ba bagabo batatu ibisobanuro byabakamanye, uburakari buramwegura.
Ijambo rya mbere rya Elihu6Elihu mwene Barakeli w’i Buzi afata ijambo, agira ati
«Jyewe ndacyari muto,
naho mwebwe musheshe akanguhe,
ni yo mpamvu nagize ubwoba,
ngatinya kubatangariza ubumenyi bwanjye.
7Ubwo nibwiraga nti ’Inararibonye zirabisobanura,
reka ndeke abakuru baduhishurire ubuhanga.’
8Ariko umwuka wa Nyir’ububasha, iyo ugiye mu muntu,
ni ho amenya ubwenge;
9abakuze si bo bene ubuhanga,
n’abasaza si bo bene gushishoza.
10Ni yo mpamvu ngize nti ’Nimutege amatwi,
nanjye mbatangarize ubumenyi bwanjye.’
11Dore nakomeje gutegereza amagambo yanyu,
ntega amatwi ibitekerezo byanyu;
igihe mwashakashakaga amagambo,
12nari mbarangamiye.
None dore nta n’umwe washoboye kunyomoza Yobu,
muri mwe nta washubije amagambo ye.
13None rero ntimukibwire ngo ’Twashyikiriye ubuhanga,
si umuntu watwigishije, ahubwo ni Imana.’
14Jyewe sindondobekanya amagambo nk’ayanyu,
kandi si na yo nza gukoresha musubiza.
15Bumiwe, ntibagisubiza,
amagambo yabakamanye.
16Nategereje . . . Mbonye batavuga,
barekeye, batagisubiza,
17niyemeza gusubiza ku giti cyanjye,
ngatangaza nanjye ubumenyi bwanjye.
18Koko rero, amagambo araniganamo,
ndiyumvamo umuhate wo kuvuga.
19Ni byo, umutima wanjye umeze nka divayi ipfutse hose,
yashaka kubira, igataratsa ibibindi bishyashya.
20Ndashaka kuvuga kugira ngo ninigure,
ngiye kubumbura umunwa wanjye maze nsubize.
21Kandi rero, nta we ndi bubere,
cyangwa ngo muhakirizweho,
22sinjya menya guhakwa,
kuko Iyandemye yahita inkuraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.