Zaburi 112 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amahirwe y’umuntu wubaha Imana

1Alleluya!

Alefu

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

Beti

agahimbazwa n’amategeko ye!

Gimeli

2Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

Daleti

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

He

3Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,

Vawu

n’ubutungane bwe buhoraho iteka.

Zayini

4Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

Heti

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,

ni byo bimuranga.

Teti

5Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,

Yodi

ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Kafu

6Nta bwo azigera ahungabana bibaho,

Lamedi

azasiga urwibutso rudasibangana.

Memu

7Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,

Nuni

akomeza umutima akiringira Uhoraho,

Sameki

8umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,

Ayini

agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa.

Pe

9Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;

Tsade

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

Kofu

akagendana ishema n’ubwemarare.

Reshi

10Umugomeramana, iyo amubonye, arajiginywa,

Shini

agahekenya amenyo, agashenguka;

Tawu

ibyifuzo by’abagomeramana biburiramo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help