Abalevi 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indwara zo ku mubiri w’umuntu

1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati

2«Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni, cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be.

3Umuherezabitambo asuzume iyo ndwara yo ku mubiri. Niba ubwoya bwo muri icyo gisebe bwererana, kandi kikaba kirigita mu mubiri, azamenye ko ari ibibembe. Umuherezabitambo namara kumusuzuma, azatangaza ko uwo muntu yahumanye.

4Iyo ku mubiri hari ibara ryera, ariko uruhu rutarigise mu nyama kandi n’ubwoya butahindutse umweru, umuherezabitambo aha uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi.

5Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo ni bwo yongera kumusuzuma. Iyo asanze uburwayi butiyongereye ngo busatire undi mubiri, umuherezabitambo arongera akamuha akato mu kindi gihe cy’iminsi irindwi.

6Ku munsi wa karindwi umuherezabitambo amusuzuma bundi bushya. Iyo asanze uburwayi bwasibanganye, butakomeje ngo busatire undi mubiri, ubwo riba ryari isekera. Umuherezabitambo rero ahita atangaza ko uwo muntu adahumanye. Ubwo na we amesa imyambaro ye, maze akaba asukuwe.

7Ariko umuherezabitambo najya kwemeza ko uwo murwayi atahumanye, hanyuma uwo muntu agasanga isekera risatira undi mubiri,

8azongere yisuzumishe ku muherezabitambo bundi bushya. Isekera rero niriba ryarasatiriye undi mubiri, bizaba ari ibibembe. Ubwo umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye.

9Nihagira umuntu ufatwa n’indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyire umuherezabitambo,

10maze amusuzume. Nasanga ku mubiri we inyama zanamye mu kibyimba cyererana, kandi ubwoya bwarahindutse umweru,

11bizaba ari ibibembe byamwaritse mu mubiri. Ubwo umuherezabitambo azahita atangaza ko uwo muntu yanduye. Ntazirushye yigora ngo aramuha akato, biba bigaragara ko yanduye.

12Nyamara niba ibyo bibembe byasheshe ku mubiri wose bikawupfukirana kuva ku mutwe kugeza ku birenge,

13umuherezabitambo azasuzuma ubwo burwayi. Ibibembe nibiba bikwiriye ku mubiri wose n’ubwoya bukaba bwahindutse umweru, umuherezabitambo azatangaza ko uwo murwayi atanduye.

14Ariko ku mubiri we inyama nizanama, azaba yanduye.

15Inyama iyo zanamye ziranduza, biba ari ibibembe. Iyo rero umuherezabitambo amaze kubisuzuma, atangaza ko uwo muntu yanduye.

16Iyo izo nyama zanamye zongeye zigahinduka umweru, umurwayi asanga umuherezabitambo,

17maze akisuzumisha. Kuko rero aharwaye hazaba habaye umweru, umuherezabitambo atangaza ko iyo ndwara itanduza. Umurwayi na we aba asukuwe.

18Niba ku mubiri w’umuntu harigeze ikibyimba ariko kigakira,

19nyuma mu nkovu hakavukamo uruheri rwererana cyangwa hakazaho ibara ry’umweru uvanze n’ikigina,

20uwo muntu nyine azisuzumishe ku muherezabitambo. Iryo bara niba ryaracengeye mu mubiri kandi n’ubwoya bwarahindutse umweru, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ubwoko bw’ibibembe itangiye gusesa ahahoze hari ikibyimba.

21Ariko nanone niba asuzumye agasanga nta rwoya rw’umweru ruhari, n’iryo bara ritaracengeye mu mubiri, ahubwo rikaba risa n’irisibangana, umuherezabitambo azahe uwo muntu akato mu gihe cy’iminsi irindwi.

22Niba iryo bara rikomeje gusatira undi mubiri, umuherezabitambo atangaza ko uwo murwayi yanduye. Iyo iba ari indwara.

23Niba ariko ryagumye hamwe ntirisatire undi mubiri, iba ari inkovu ya cya kibyimba, umuherezabitambo atangaza ko uwo muntu atanduye.

24Urundi rugero rw’indwara yo ku mubiri: umuntu natwikwa n’umuriro maze mu gisebe hakavukamo ibara ry’umweru w’ikigina,

25umuherezabitambo azamusuzume. Nasanga ubwoya bwarahindutse umweru kandi igisebe na cyo gicengera mu mubiri, bizaba ari ibibembe bishaka gusesa mu bushye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe; umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu yanduye.

26Ariko kandi nasuzuma agasanga nta bwoya bwera buhari, n’igisebe kikaba cyaragumye hamwe ntigicengere mu mubiri, umuherezabitambo azahe uwo muntu akato mu gihe cy’iminsi irindwi.

27Ku munsi wa karindwi umuherezabitambo azasuzuma, maze nasanga icyo gisebe cyarasatiriye undi mubiri, atangaze yuko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe.

28Ariko, niba iryo bara ryaragumye hamwe, ndetse rigasa n’irisibangana aho gusatira undi mubiri, buzaba ari ububyimba butewe n’ubushye. Kuko izaba ari inkovu y’ubushye, umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu atanduye.

29Umugabo cyangwa umugore nibafatwa n’igisebe ku mutwe cyangwa ku kananwa,

30umuherezabitambo azabasuzume. Icyo gisebe nikiba gisa n’icyacengeye mu mubiri, ubwoya bwaho bukaba butatanye kandi bwarahindutse ikigina, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Ibyo biba ari ibihushi, ni ukuvuga ibibembe byo mu mutwe cyangwa ku kananwa.

31Ariko nanone, nasuzuma ibyo bihushi agasanga bidacengera mu mubiri, n’ubwo nta bwoya bw’umukara buzaba buhari, umuherezabitambo azahe uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi.

32Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azasuzuma iyo ndwara. Iyo asanze ubwoya butarahindutse ikigina, ibihushi na byo ntibibe byarasatiriye undi mubiri cyangwa ngo bicengere imbere mu nyama,

33umuherezabitambo asaba umurwayi kwiyogoshesha ahandi hose agasiga aharwaye. Hanyuma umuherezabitambo arongera agaha uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi.

34Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo asuzuma ibyo bihushi. Iyo bitasatiriye undi mubiri cyangwa ngo bicengere imbere mu ruhu, umuherezabitambo atangaza ko uwo muntu atanduye. Uwo murwayi na we iyo amaze kumesa imyenda ye, ubwo aba asukuye.

35Ariko rero, iyo yamaze gutangaza ko uwo muntu atanduye, maze nyuma akabona ibihushi byasatiriye undi mubiri,

36umuherezabitambo arongera akamusuzuma. Kuko rero ibihushi bizaba byasatiriye undi mubiri, umuherezabitambo ntazirirwe areba ko ubwoya bwahindutse ikigina; uwo muntu aba yaranduye.

37Ariko rero iyo asanze harameze ubwoya bw’umukara, ibihushi na byo bitariyongereye ndetse ahubwo byarakize, uwo murwayi aba asukuye. Umuherezabitambo na we atangaza ko uwo muntu atanduye.

38Ku mubiri w’umugabo cyangwa w’umugore nihazaho ibibara byera,

39umuherezabitambo azabisuzume. Ibyo bibara byo ku ruhu nibiba bifite ibara ry’umweru w’ikigina, kizaba ari ikibibi cyavutse ku mubiri. Ukirwaye kandi ntazaba yanduye.

40Niba umuntu apfutse imisatsi, umutwe we ugasigara ari imbuga, aba asukuye.

41Niba umuntu apfutse umusatsi w’imbere, umutwe w’imbere ugasigarana ubwambure, aba asukuye.

42Nyamara muri urwo ruhara rwo mu gihorihori cyangwa mu masoso, nihavukamo igisebe cy’umweru w’ikigina, bizaba ari ibibembe byahasheshe.

43Umuherezabitambo azasuzuma iyo ndwara. Niba icyo gisebe cyo mu gihorihori cyangwa mu masoso gifite ibara ry’umweru w’ikigina, kandi kikaba gisa n’ibibembe by’uruhu,

44uwo muntu aba yaranduye kuko ari umunyabibembe. Uwo murwayi aba yafashwe n’ibibembe ku mutwe; umuherezabitambo rero atangaza ko uwo muntu yanduye.

45Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati «Uwahumanye! Uwahumanye!»

46Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.

Imyambaro yandujwe n’ibibembe

47Hari ubwo umwambaro ukoze mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri ushobora kugwaho ibirabagwe by’ibibembe.

48Ari ku mwambaro udoze mu mwenda, ari ku mupira uboshye mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ari ku mpu cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose kizikozemo,

49ibyo bibara nibiba icyatsi kibisi cyangwa umutuku bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe. Umuherezabitambo azagomba kubisuzuma.

50Umuherezabitambo namara gusuzuma icyo kintu cyanduye, azagifungirana ahantu mu gihe cy’iminsi irindwi.

51Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo arongera agasuzuma icyo kirabagwe kiri ku mwambaro udoze mu mwenda, ku mupira uboshye cyangwa ku kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose. Nasanga rero ibyo bibara byariyongereye, ubwo bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe bihari. Icyo kintu biriho na cyo kiba cyanduye.

52Uwo mwambaro, waba udoze mu mwenda, waba uboshye mu bwoya bw’intama, muri hariri se cyangwa ukoze mu ruhu, bazawutwika. Icyo kintu kigomba gutwikwa kuko ibibembe biba byakigezemo.

53Ariko rero, iyo umuherezabitambo asuzumye uwo mwambaro udoze mu mwenda, uwo mupira, cyangwa icyo kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose, agasanga icyo kibara kitariyongereye,

54ategeka kumesa icyo kintu cyanduye, maze akagifungirana ahantu mu gihe cy’iminsi irindwi.

55Iyo bamaze kumesa, umuherezabitambo arongera agasuzuma. Iyo asanze icyo kirabagwe kitarahinduye ibara, n’ubwo cyaba kitiyongereye, icyo kintu kiba cyaranduye. Uzagitwike. Uwo mwambaro, ibibembe biba byarawononnye biturutse imbere cyangwa inyuma.

56Ariko nibamara kumesa, umuherezabitambo yasuzuma agasanga cya kibara gisa n’igisibangana, azagikata maze acyomore kuri uwo mwambaro ukoze mu mwenda, mu ruhu cyangwa mu mupira.

57Nyuma y’ibyo cya kibara nikigaruka kuri uwo mwambaro, buzaba ari ubututike bw’ibibembe, muzahite muwutwika.

58Umwambaro udoze mu mwenda, umupira cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gikoze mu ruhu, iyo ukimeshe, ikirabagwe kigasibangana, urongera ukakimesa bwa kabiri, maze kikaba gisukuwe.»

59Ngayo amategeko yerekeye ibirabagwe by’ibibembe bitunguka ku mwambaro udoze mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ku mupira, cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gikoze mu ruhu; ayo mabwiriza ni yo azatuma bemeza ko ibyo bintu byanduye cyangwa bitanduye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help