Yohani 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pasika ya nyuma; Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze

1Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo.

2Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira,

3Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga,

4ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza.

5Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije.

6Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?»

7Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.»

8Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.»

9Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!»

10Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.»

11Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»

12Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira?

13Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we.

14Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu.

15Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.

16Ndababwira ukuri koko: nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye.

17Ubwo mumenye ibyo, muzahirwa nimubikurikiza.

18Simvuze mwese: abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ’Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri.’

19Mbaburiye hakiri kare bitaraba, ngira ngo umunsi ibyo byabaye, muzemere ko ndi Uriho.

20Ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.»

Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda(Mt 26.20–25; Mk 14.17–21; Lk 22.21–23)

21Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.»

22Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga.

23Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza.

24Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.»

25Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde?

26Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti.

27Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.»

28Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo.

29Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene.

30Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro.

Yezu araga intumwa ze

31Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we.

32Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza.

33Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye.

34Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.

35Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.

Yezu abwira Petero ko azamwihakana(Mt 26.31–35; Mk 14.27–31; Lk 22.31–34)

36Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.»

37Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!»

38Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help