Ibarura 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amatara yo ku kinyarumuri

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Dore ibyo uzabwira Aroni: Nucana amatara yo ku kinyarumuri uko ari arindwi, ajye amurika imbere yacyo.»

3Aroni abigenza atyo: acana amatara imbere y’ikinyarumuri nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

4Dore uko icyo kinyarumuri cyari gikoze: cyari gicuze muri zahabu kuva hasi kugeza ku mitako yo hejuru. Icyo kinyarumuri cyari cyarakozwe bakurikije urugero Uhoraho yari yareretse Musa.

Uko Abalevi beguriwe Imana

5Uhoraho abwira Musa, ati

6«Mu bana ba Israheli ushyire Abalevi ukwabo maze ubasukure.

7Uzabagenzereza utya kugira ngo ubasukure: Uzabasukeho amazi yo kubahanaguraho icyaha, na bo banyuze urwogosho ku mubiri wose, bamese kandi n’imyenda yabo, bisukure.

8Bazafata ikimasa hamwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivanze n’amavuta, nawe ufate ikindi kimasa uzaturaho igitambo cyo guhongera icyaha.

9Uzajyana Abalevi imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze ukoranye imbaga yose y’Abayisraheli.

10Uzajyana Abalevi imbere y’Uhoraho maze Abayisraheli babaramburireho ibiganza.

11Hanyuma Aroni azegurira Uhoraho Abalevi ho umugabane ahawe n’Abayisraheli bose, maze bagenerwe gutunganya imihango yose y’Uhoraho.

12Abalevi bazaramburira ibiganza byabo ku ruhanga rwa bya bimasa, maze wowe ubwawe uzabiture Uhoraho, kimwe ugitangeho igitambo cyo guhongera ibyaha, ikindi ugitangeho igitambo gitwikwa, kugira ngo ukorere ku Balevi umuhango w’ibabarirwa ry’ibyaha.

13Uzashyire Abalevi imbere ya Aroni n’abahungu be, maze uzabegurire Uhoraho ho umugabane we.

14Uzarobanure Abalevi mu Bayisraheli bose babe abanjye.

15Nyuma y’ibyo, Abalevi bazajya gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

Uzabasukura rero maze ubamurikeho ituro ritanzwe.

16Kuko mbahaweho ituro, ndabeguriwe rwose mu Bayisraheli. Mbagize abanjye mu kigwi cy’uburiza bwose, ni ukuvuga abavutse ari imfura ku Bayisraheli,

17kuko icyavutse uburiza cyose muri Israheli ari icyanjye, cyaba umuntu cyangwa itungo. Nabyigeneye umunsi ntsemba ibyavutse uburiza byose byo mu Misiri.

18Cyakora ubu niyeguriye Abalevi mu kigwi cy’abavutse uburiza bose bo muri Israheli.

19Abo Balevi mbashinze Aroni n’abahungu be kugira ngo bajye bahagararira Abayisraheli bose mu mirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, banabakorereho umuhango wo kubakiza ibyaha. Bityo Abayisraheli ntibazongera guterwa n’icyorezo cy’uko begereye ahantu hatagatifu.»

20Uko ni ko Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli bagenjereje Abalevi. Abayisraheli bagenzereza Abalevi nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

21Abalevi barisukura, bamesa n’imyenda yabo. Aroni abamurikira Uhoraho, kugira ngo bamubere ituro, maze abakoreraho umuhango ubakiza ibyaha ukanabasukura.

22Kuva ubwo Abalevi batangirira mu maso ya Aroni n’abahungu be imirimo yabo mu ihema ry’ibonaniro. Abalevi babagenzereza uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

23Uhoraho abwira Musa, ati

24«Dore amategeko agenga Abalevi: guhera ku myaka makumyabiri n’itanu, Umulevi azaba ashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

25Nagira imyaka mirongo itanu azava kuri ako kazi, ntazongera gukora.

26Azafasha abavandimwe be mu kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, ariko ntazakore imirimo iruhije. Ayo ni yo mategeko uzashyiraho yerekeye imirimo y’Abalevi.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help