1Nyuma y’urupfu rw’abahungu babiri ba Aroni bazize gutura Uhoraho ibyotezo bitamukwiriye,
2Uhoraho nyine abwira Musa, ati «Umenyeshe umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira mu Ngoro yanjye igihe ashakiye cyose, ngo arenge umubambiko uteganye n’urwicurizo ruri hejuru y’ubushyinguro bw’Isezerano. Ibyo bizamurinda gupfa igihe nzigaragariza mu gicu hejuru y’urwicurizo.
3Dore uko Aroni azitegura mbere yo kwinjira mu Ngoro: azitwaze ikimasa kigenewe guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama igenewe igitambo gitwikwa.
4Azambare ikanzu ntagatifu ikoze muri hariri, amakabutura ya hariri, akenyere umukandara wa hariri, kandi n’umutwe we awuzingurizeho igitambaro cya hariri. Kuko iyo myambaro ari mitagatifu, azayambare amaze kwiyuhagira umubiri wose.
5Nyuma y’ibyo Abayisraheli bazamushyikirize amasekurume abiri y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa.
6Cya kimasa, Aroni azagituraho igitambo cy’impongano y’icyaha cye, maze yikorereho umuhango uhanagura icyaha, anawukorere ku nzu ye.
7Za sekurume z’intama ebyiri, azazishyira imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,
8maze azikorereho ubufindo, kugira ngo atandukanye igenewe Uhoraho n’ihabwa Azazeli.
9Izaba iy’Uhoraho, Aroni azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha.
10Naho indi igenewe Azazeli, bazayishyira imbere y’Uhoraho ari nzima, bayikorereho umuhango wo guhanagura ibyaha, maze bayishumurire Azazeli mu butayu.
11Cya kimasa, Aroni azagituraho igitambo cy’impongano y’icyaha cye, maze yikorereho umuhango uhanagura icyaha, anawukorere ku nzu ye. Nyuma, icyo kimasa cy’impongano y’icyaha cye, azacyica.
12Azafata ku makara yakira ku rutambiro imbere y’Uhoraho, ayuzuze icyotezo; afate n’imibavu ihumura yuzuye amashyi; nuko ibyo byose abijyane inyuma y’umubambiko.
13Uwo mubavu azawutwikira imbere y’Uhoraho, maze igicu cy’umwotsi wawo gitwikire urwicurizo ruri hejuru y’ubushyinguro bw’Isezerano.
14Azakoza urutoki rwe mu maraso ya cya kimasa, maze aminjagire urwicurizo mu ruhande rw’iburengerazuba; hanyuma ahagarare imbere y’urwicurizo, aruminjagire incuro ndwi akoresheje urutoki.
15Azica isekurume y’ihene igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango, maze amaraso yayo ayajyane inyuma y’umubambiko. Nk’uko yagenjeje ya maraso y’ikimasa, andi na yo azayaminjagira urwicurizo ahagaze iruhande rwarwo n’imbere yarwo.
16Ingoro na yo azayikoreraho umuhango utuma Abayisraheli bababarirwa ukwivumbura kwabo n’ibicumuro byabo, mbese ibyaha byabo byose. Uko ni ko azagenzereza n’ihema ry’ibonaniro, kuko riba hagati y’abayisraheli b’abanyabyaha.
17Igihe umuherezabitambo yinjiye mu Ngoro kugira ngo ayikorere umuhango wo kuyisukura, nta muntu ugomba kuba ari mu ihema ry’ibonaniro, kugeza ubwo wa muherezabitambo nyine asohotse. Iyo akiriyo, akora umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, ku nzu ye, no ku muryango wose w’Abayisraheli.
18Nyuma y’ibyo, asohoka yerekeza ku rutambiro ruri imbere y’Uhoraho maze akarukoreraho umuhango wo kurusukura. Afata ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’isekurume y’ihene, akayasiga ku mahembe y’urutambiro hirya no hino.
19Akoza urutoki muri ayo maraso, maze akaminjagira urutambiro incuro ndwi. Bityo azaba arukijije ubwandure bwose bw’Abayisraheli, rube rusukuwe.
20Iyo arangije gusukura Ingoro, n’ihema ry’ibonaniro ryose, n’urutambiro, umuherezabitambo amurika ya sekurume y’ihene ikiri nzima.
21Aroni aramburira ibiganza bye ku mutwe wa ya sekurume y’ihene nzima, maze akayisabiraho imbabazi z’ibyaha byose by’Abayisraheli. Ibicumuro byabo, imyivumbagatanyo, mbese ibyaha byabo byose, abigereka kuri iyo sekurume, maze akayishumurira mu butayu iyobowe n’umuntu ubishinzwe.
22Iyo sekurume y’ihene yohohana ibyaha byabo byose, ikabijyana mu butayu ahantu hatera.
Namara gushumurira iyo sekurume y’ihene mu butayu,
23Aroni azajye mu ihema ry’ibonaniro, yambure imyambaro ya hariri yambaye yinjira mu Ngoro, maze ayihabike.
24Aziyuhagirira ahantu hasukuye, maze abone kongera kwambara imyambaro ye isanzwe. Ubwo rero, azasohoka, ature igitambo cye gitwikwa hamwe n’icy’umuryango. Azakora kandi umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, no ku muryango wose.
25Nyuma y’ibyo, ibinure bya ya matungo yatuweho igitambo cy’impongano y’icyaha, azabitwikira ku rutambiro.
26Umuntu uzaba yayoboye ya sekurume y’ihene igenewe Azazeli mu butayu, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando.
27Cya kimasa na ya sekurume y’ihene byatuweho igitambo cy’impongano n’amaraso yabyo yajyanywe mu Ngoro ngo bayakoreshe umuhango wo gukiza ibyaha, bazabijyane hirya y’ingando, maze, ari impu, inyama cyangwa amayezi babitwike.
28Uzabitwika na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando.
29Iri rizababere itegeko ridakuka: Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubarimo, mwese muzareke kurya, kandi mwoye kugira umurimo mukora.
30Koko rero, kuri uwo munsi ni ho bazabakoreraho umuhango wo kubasukura. Ubwo rero, imbere y’Uhoraho, muzaba muhanaguweho ibyaha byanyu byose.
31Uwo munsi uzababera nk’uw’isabato; ni umunsi w’ikiruhuko, kandi muzirinde kugira icyo murya. Iryo rizababere itegeko ridakuka.
32Urangiza umuhango wo guhanagura ibyaha, ni umuherezabitambo wasutsweho amavuta yo gusiga, kandi akaba yareguriwe uwo murimo mu kigwi cya se. Aba yambaye imyenda ya hariri mitagatifu,
33maze agakorera ku Ngoro, ku ihema ry’ibonaniro no ku rutambiro, umuhango wo guhanagura icyaha; azawukorera no ku bandi baherezabitambo no ku iteraniro ryose ry’Abayisraheli.
34Iryo ni itegeko ridakuka ryerekeye umuhango ugamije guhanagura ibyaha byose by’Abayisraheli. Uwo muhango nyine, ukorwa rimwe mu mwaka.»
Abayisraheli bubahirije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.