Izayi 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ugutsindwa kwa Babiloni

1Iteka ryaciriwe ku butayu bwo ku nyanja

Ng’uwo araje, aturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba,

arahutera nk’inkubi y’umuyaga yambukiranya Negebu.

2Ni ibintu biteye ubwoba neretswe:

«Umugambanyi ariho aragambana, umurimbuzi ararimbura.

Elamu, ngaho zamuka utere; namwe, Bamedi, nimufate umugi!

Kuko ngiye guhoza abari mu maganya bose.»

3None ndumva impyiko zimbaga,

nafashwe n’ububabare nk’umugore uramutswe.

Meze nabi bituma ntumva, mfite n’ubwoba simbona.

4Nataye ubwenge, ndatengurwa kubera ubwoba,

amafu y’umugoroba nifuje, ampindukiyemo iterabwoba.

5Ameza yateguwe, ibirago byadanduwe,

bariho bararya kandi baranywa . . . ‥ . .

Nimuhaguruke, batware b’imitwe !

Musige amavuta ingabo zanyu z’imitamenwa.

6Kuko Nyagasani yambwiye ati

«Genda, ushyireho umunetsi, abamenyeshe ibyo areba.

7Nabona igare rikururwa n’amafarasi abiri,

cyangwa ugendera ku ndogobe no ku ngamiya,

azitonde kandi yitegereze neza !»

8Nuko umunetsi atera hejuru, ati

«Shobuja, umunsi wose mba ndi ku izamu,

nkarara mpagaze ijoro ryose nkora uwo murimo.

9None dore ibyo mbona:

Haje umuntu uri ku igare rikururwa n’amafarasi abiri.»

Arongera ati «Babiloni iratsinzwe, iraneshejwe Babiloni,

n’ibishushanyo by’ibigirwamana byayo bishiriye ku butaka,

bihindutse ivu.»

10Muryango wanjye, wowe Uhoraho yahondaguye,

boshye imyaka bahurira ku mbuga;

ibyo ni byo numvanye Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

Imana ya Israheli, none ndabikumenyesheje.

Ibyahanuwe kuri Edomu

11Iteka ryaciriwe kuri Duma.

Ijwi riturutse i Seyiri rirabaza riti

«Yewe wa munyezamu we, ijoro rigeze he ?

Mbese ijoro ryaba rigeze he, wa munyezamu we ?»

12Umunyezamu arasubiza ati

«Bugiye gucya, ariko bwongere bwire.

Niba mushaka kongera kumbaza, muze kugaruka.»

Ibyahanuwe kuri Arabiya

13Iteka ryaciriwe kuri Arabiya.

Bagenzi b’i Dedani mwe,

mu bihuru byo muri Arabiya ni ho muzarara.

14Naho mwe, baturage b’i Tema,

nimujye gusanganira abishwe n’inyota,

nimubashyire amazi yo kunywa.

Nimusanganire impunzi, muzishyire umugati,

15kuko ziriho zihunga inkota, inkota yakuwe mu rwubati,

zirahunga imiheto ifoye,

zigahunga n’amakuba y’intambara.

16Nyamara dore ibyo Nyagasani yambwiye : Hasigaye umwaka umwe gusa, utarengaho n’umunsi n’umwe, maze ikuzo ryose ry’i Kedari rikarangira,

17hakazasigara mbarwa mu banyamiheto b’ingabo z’i Kedari. Uwo ni Uhoraho, Imana ya Israheli ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help