Intangiriro 39 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yozefu kwa Potifari w’Umunyamisiri

1Yozefu bamujyana mu Misiri. Potifari, Umunyamisiri, umukone wa Farawo watwaraga abarinzi be, amugura n’Abayismaheli bari bamujyanyeyo.

2Uhoraho yari kumwe na Yozefu; agira ukuboko kwiza, aba umunyanzu wa shebuja, uwo Munyamisiri.

3Shebuja abona ko Uhoraho yari kumwe na Yozefu, kuko ibyo yakoraga byose byamuhiraga.

4Yozefu aratona cyane. Potifari amugira umugaragu we, ndetse amuha ubutware mu by’urugo, amushinga ibyo yari atunze byose.

5Amaze kumugira umutware w’iby’urugo, no kumushinga ibyo yari atunze byose, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri, agirira Yozefu; umugisha w’Uhoraho ukwira ibye byose, urugo n’imirima.

6Ashinga Yozefu ibyo atunze byose, ntiyagira icyo yongera kugenzura, uretse kwita ku byo yaryaga!

Yozefu n’umugore wa shebuja

Yozefu yari mwiza wese, akagira mu maso heza.

7Bukeye umugore wa shebuja areba Yozefu, aramubenguka; aramubwira ati «Turyamane.»

8We aranga, ahubwo abwira nyirabuja, ati «Dore databuja nta cyo akingenzuraho, ndetse yanshinze n’ibyo atunze byose.

9Uru rugo ntarundutamo, nta cyo ajya anyima, uretse wowe, kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora ishyano nk’iryo, ngacumura ku Mana?»

10N’ubwo nyirabuja yabimubwiraga buri munsi ngo baryamane basambane, Yozefu yanga kumwumva.

11Umunsi umwe Yozefu yinjira mu nzu gukora imirimo ye, nta n’umwe mu bantu bo mu rugo wari aho.

12Uwo mugore amufata umwenda, aramubwira ati «Turyamane!» Yozefu amurekera umwenda, ahunga asohoka.

13Umugore abonye amusigiye umwenda mu ntoki agahunga asohoka,

14ahamagara abantu bo mu rugo, arababwira ati «Nimurore! Batuzanyemo Umuhebureyi, umugabo w’inkubaganyi! Yanyegereye ngo turyamane, ntera hejuru, mvuza induru.

15Yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.»

16Nuko umwenda wa Yozefu awurambika iruhande rwe, kugeza igihe umugabo we atahiye.

17Aje amubwira kwa kundi, ati «Wa mugaragu w’Umuhebureyi watuzaniye, yanteye ngo ankinishe.

18Ariko yumvise nteye hejuru, ata umwambaro we iruhande rwanjye, arahunga, arasohoka.»

19Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye, agira ati «Ngibyo iby’umugaragu wawe yangiriye», uburakari bwe buragurumana.

20Shebuja wa Yozefu aramufata, amuta mu buroko, ahafungirwaga imbohe z’umwami. Nuko Yozefu aguma mu buroko.

Yozefu mu buroko

21Ariko Uhoraho aba kumwe na Yozefu, impuhwe ze zimwururukiraho, amuhesha ubutoni mu maso y’umutware w’uburoko.

22Uwo mutware aha Yozefu gutegeka abanyururu bose bari mu buroko. Ibyo bahakoreraga byose, ni we wabikoreshaga.

23Umutware w’uburoko ntiyagira ikindi yongera kugenzura mu byo yari yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu. Uhoraho agahora amuha kugira ukuboko kwiza, mu byo yakoraga byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help