Yeremiya 47 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyo Uhoraho avuga ku Bafilisiti

1Ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya ryerekeye Abafilisiti, mbere y’uko Farawo atsemba Gaza:

2Uhoraho avuze atya:

Amazi aturutse mu majyaruguru aruzuriranye,

abaye umuvumba ukomeye,

asendera igihugu n’ibikirimo byose:

yuzura umugi no ku bawutuye.

Abantu baratabaza, abaturage bo mu gihugu baravuza induru,

3bumvise umuriri w’amafarasi arimbura ubutaka n’ibinono byayo,

urusaku rw’amagare y’intambara n’inziga zayo.

Ababyeyi barata umutwe bagatererana abana babo,

4kubera ko umunsi wageze wo kuyogoza Abafilisiti bose,

no gutsembera abacitse ku icumu i Tiri n’i Sidoni,

abacitse ku icumu bose bashobora kubafasha.

Ni koko, Uhoraho aje kuyogoza Abafilisiti,

abacitse ku icumu bo mu kirwa cya Kafutori.

5Icyuma cyogosha kigiye kumyora ab’i Gaza,

Ashikeloni iherukire aho kurevura.

Bantu mwarokotse mutuye mu bibaya byabo,

muzirasaga umubiri mugeze ryari?

6Mbega ibyago! Mbese, nkota y’Uhoraho,

hari ubwo uzigera uruhuka?

Subira mu rwubati, urekere aho maze utuze!

7Yaruhuka ite, kandi yoherejwe n’Uhoraho

gutsemba Ashikeloni n’inkengero z’inyanja?

Aho ni ho yayitumye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help