1Bene Yuda ni Pereshi, Hesironi, Karumi, Huri na Shobali.
2Rehaya mwene Shobali abyara Yahati; Yahati abyara Ahumayi na Lahadi: ni bo Abasoreya bakomokaho.
3Dore bene Huri, se wa Etamu: ni Yizireyeli, Yishuma na Yidubashi, mushiki wabo yitwaga Haseleluponi.
4Hakurikiraho Penuweli washinze Gedori, na Ezeri washinze Husha. Abo ni bo bari bene Huri, imfura ya Efurata, washinze Betelehemu.
5Ashehuri washinze Tekowa yatunze abagore babiri: Heleya na Nahara.
6Nahara amubyarira Ahuzamu, Heferi, Abatimina n’Abahashutari. Bari bene Nahara.
7Bene Heleya ni Sereti, Sohari na Etunani.
8Kosi abyara Anubi na Hasobeba n’ubwoko bwa Aharaheli mwene Harumi.
9Yabeshi yari afashwe neza kurusha abavandimwe be, kandi nyina yari yaramwise izina rya Yabeshi, agira ati «Nabyaranye ububabare.»
10Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye.
11Kelubu, umuvandimwe wa Shuha, abyara Mehiri wabaye se wa Eshitoni.
12Eshitoni abyara Betirafa, Paseya na Tehina washinze Irunahashi. Ni bo bantu b’i Rekabu.
13Bene Kenazi ni Otinyeli na Seraya. Bene Otinyeli ni Hatati na Mewonatayi.
14Mewonatayi abyara Ofura, naho Seraya abyara Yowabu washinze Geharashimu, kuko bari abanyabukorikori.
15Bene Kalebu umuhungu wa Yefune ni Iru, Ela na Nahamu. Mwene Ela ni Kenazi.
16Bene Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Azareli.
17Bene Ezira ni Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Dore kandi abahungu ba Bitiya, umukobwa wa Farawo, wari warashakanye na Meredi: ni Miriyamu, Shamayi na Yishuba washinze Eshitemowa.
18Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi washinze Gedori, Heberi washinze Soko, na Yekutiyeli washinze Zanowa.
19Abahungu ba muka Hodiya, mushiki wa Nahamu, ni Umugarumi washinze Keyila, n’Umumahaka washinze Eshitemowa.
20Bene Shimoni ni Amunoni, Rina, Benihanani na Tiloni. Bene Yisheyi ni Zoheti na Benizoheti.
21Bene Shela, umuhungu wa Yuda, ni Eri washinze Leka, Layeda washinze Maresha, imiryango yose y’ababohera imyenda ya hariri i Betashebaya,
22Yokimu, abantu b’i Kozeba, Yowashi, na Sarafi, bategekaga i Mowabu bakagaruka i Betelehemu — ni ibintu bya kera — ;
23bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Sedera; bari bahaturanye n’umwami bamukorera.
Abakomoka kuri Simewoni24Bene Simewoni ni Nemweli, Yamini, Yaribi, Zera, Shawuli.
25Abakomoka kuri Shawuli ni Shalumi, Mibusamu, Mishuma.
26Bene Mishuma ni Hamweli, Zakuri na Shimeyi.
27Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu; ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi, imiryango yabo yose ntiyari myinshi nk’iy’Abayuda.
28Bari batuye i Berisheba, Molada, Hasari‐Shuwali,
29Biloha, Esemu, Toladi,
30Betuweli, Horima, Sikilage,
31Betimarukaboti, Hasari‐Susimu, Betibireyi, Sharayimu. Ni yo yari imigi yabo kugeza ku ngoma ya Dawudi,
32naho insisiro zabo zari Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani: zari eshanu,
33kandi izo nsisiro zabo zose zari zikikije iyo migi kugeza i Balata. Ni zo zari inturo zabo kandi ni ryo rondora ry’ibisekuruza byabo bwite.
34Meshobabu, Yamuleki, Yosha mwene Amasiya,
35Yoweli, Yehu mwene Yoshibiya, Seraya mwene Asiyeli,
36Eliyonayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya,
37Ziza mwene Shifeyi, mwene Aloni, mwene Yedaya, mwene Shimiri, mwene Shemaya:
38abo bamaze kurondorwa bari abatware b’imiryango yabo kandi imiryango yabo yariyongereye cyane.
39Barimutse bava i Gerari bagera mu burasirazuba bw’ikibaya bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo;
40babona ubwatsi butoshye kandi bwiza n’igihugu cyari kigari, gifite ituze n’amahoro, kuko abari bahatuye kera bakomokaga kuri Kamu.
41Abo bantu bamaze kuvugwa, baraje mu gihe cya Hezekiya, umwami wa Yuda, nuko basenya amahema n’ubuhungiro bw’abo bari bahasanze, babakoresha ibibujijwe kugera na n’ubu. Babazungura rero mu gihugu cyabo kuko cyarimo ubwatsi bw’amatungo yabo magufi.
42Bamwe muri bene Simewoni bajya ku musozi wa Seyiri: bari abagabo magana atanu bari bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli, ari bo bene Yisheyi.
43Bica Abameleki bari bacitse ku icumu, nuko batura aho kugeza uyu munsi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.