1Ibyo birangiye, abatware baranyegera, barambwira bati «Abayisraheli, ndetse abaherezabitambo n’abalevi, nta bwo bitandukanyije n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu n’ubwo abo bantu (ari bo Abakanahani, Abaheti, Abaperezi, Abayebuzi, Abahamoni, Abamowabu, Abanyamisiri n’Abahemori) bakoraga amahano menshi.
2Bo n’abahungu babo babashatsemo abagore, maze ubwoko butagatifu bwivanga n’abanyamahanga! Abatware n’abanyacyubahiro, ni bo babanje guhemuka!»
3Maze ngo mbyumve, mpera ko nshishimura umwambaro wanjye n’igishura cyanjye, nipfura imisatsi n’ubwanwa, nicara hasi ndumirwa.
4Abari bagifite igitinyiro cy’amagambo y’Imana ya Israheli, bateranira iruhande rwanjye kubera ubwo buhemu bw’abari barajyanywe bunyago; naho jye nkomeza kwicara numiwe, kugeza igihe cy’igitambo cya nimugoroba.
Ezira asabira abahemutse5Igihe cy’igitambo cya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze, umwambaro wanjye n’igishura cyanjye byashwanyaguritse, maze ndapfukama, ntega amaboko nyerekeje kuri Uhoraho Imana yanjye.
6Nuko ndavuga nti «Mana yanjye, ubu mfite isoni n’ikimwaro ku buryo ntatinyuka kubura amaso, ngo nkwerekezeho uruhanga rwanjye. Mu by’ukuri, Mana yanjye, ibicumuro byacu byariyongereye bisumba imitwe yacu, n’ibyaha byacu birarundana bigera ku ijuru.
7Kuva igihe cy’abasokuruza bacu kugeza ubu twaracumuye bikabije, kandi kubera ibyaha byacu twebwe ubwacu, hamwe n’abami n’abaherezabitambo bacu, twagabijwe abami b’amahanga, tugabizwa inkota, ukujyanwa bunyago, gusahurwa no gukozwa isoni, mbese nk’uko bimeze uyu munsi.
8Ariko kandi, mu kanya gato, Uhoraho Imana yacu yatugiriye imbabazi, adusigira aka gasigisigi k’abarokotse, kandi aduha umwanya ahantu he hamweguriwe; bityo Imana yacu yaratumurikiye, inadusubiza ubugingo mu gihe cy’ubushikamirwe bwacu.
9N’ubwo tukiri abacakara, Imana yacu ntiyadutereranye mu bushikamirwe bwacu; ahubwo yatumye abami b’Abaperisi batugirira impuhwe maze tubona agahenge kugira ngo ahari amatongo tuhavugurure tuhubaka Ingoro y’Imana yacu, kandi twibereho muri Yuda n’i Yeruzalemu mu mutekano.
10Ariko se, Mana yacu, ubu twavuga iki nyuma y’ibyo? Kandi twaranze amategeko yawe,
11watumye abagaragu bawe b’abahanuzi ngo bayadushyikirize, ugira uti ’Igihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire, ni igihugu cyahumanyijwe n’abaturage bagituye; baracyandavuje impande zose, bagikwizamo amahano.
12None rero, ntimuzabashyingire abakobwa banyu, n’abahungu banyu ntimuzabashakire abakobwa babo! Muzababuze amahoro no kumererwa neza, bityo muzarusheho gukomera, murye ibyiza byo muri iki gihugu kandi muzagisigireho umurage urubyaro rwanyu, ruzagihorane.’
13None rero, Mana yacu, ibyo byago byose byatubayeho bitewe n’ibikorwa byacu bibi n’amakosa yacu akabije; nyamara ntiwaduhaniye ibyaha byacu uko twari tubikwiye, ahubwo udusigira aka gasigisigi ureba k’abarokotse.
14Ubu se twakongera dute kurenga ku mategeko yawe, maze tugashyingirana n’abo bantu b’inkozi z’ibibi? Aho ntuzaturakarira ukadutsemba, maze ntihagire n’umwe urokoka ngo asigare?
15Uhoraho Mana ya Israheli, ubuntu bwawe ni bwo dukesha kuba twarasigaye turi agasigisigi k’abarokotse, nk’uko tumeze ubu. Ngaha twebwe b’abanyabyaha duhagaze imbere yawe, n’ubwo tutabikwiye.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.