Yeremiya 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeremiya azaba mu bwigunge, ntazashaka

1Uhoraho arambwira ati

2«Ntuzashaka umugore, nta muhungu cyangwa umukobwa uzabyarira aha hantu.

3Koko rero, Uhoraho avuze atya ku byerekeye abahungu n’abakobwa bazavukira aha hantu, kuri ba nyina na ba se bazababyarira muri iki gihugu:

4Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.

5Koko rero, Uhoraho avuze atya: Ntuzinjire mu nzu ikoraniwemo n’abari mu cyunamo, ntuzajye mu mihango y’ihamba, kandi bariya bantu ntuzigere ubaririra, kuko uriya muryango nywunyaze amahoro nawuhaye, hamwe n’ubudahemuka n’impuhwe nari nywufitiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

6Muri iki gihugu, abakuru n’abato bazapfa; ntibazahambwa cyangwa ngo baririrwe, nta n’uzabiraburira ngo yirasage cyangwa yiyogosheshe.

7Nta wuzamanyura umugati ngo ahe uri mu cyunamo kugira ngo amukomeze mu kababaro k’uwe wapfuye; yaba yapfushije se cyangwa nyina, nta n’uzamutura inkongoro y’ikiyagano.

8Uramenye ntuzinjire no mu nzu bakoreyemo ibirori kugira ngo wicarane na bo, musangire ibiryo n’inzoga.

9Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Kuva ubu namwe mubyirebera, aha hantu ngiye kuhacubya urusaku rw’ibyishimo, amagambo y’umunezero, ndetse n’indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni.

10Numara kugeza kuri abo bantu aya magambo yose, maze bakakubaza bati ’Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduterereza icyago gikomeye gityo? Icyaha cyacu ni ikihe? Ni ikihe gicumuro twagiriye Uhoraho Imana yacu?’,

11uzabasubize uti ’Impamvu ni uko abasokuruza banyu bantaye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo babikorere kandi babipfukamire. Jyewe barantaye, n’Itegeko ryanjye ntibarikomeza.

12Naho mwebwe, mwakoze nabi birengeje abasokuruza banyu. Buri wese muri mwe atsimbarara ku bubi bwe buteye ishozi, yanga kunyumva!

13Ni yo mpamvu nzabakura muri iki gihugu, mbarohe mu kindi mutazi, ndetse n’abasokuruza banyu batigeze bamenya. Aho nyine, muzakorera izindi mana umunsi n’ijoro, kuko ntazongera kubababarira!’»

Uhoraho azagarura Abayisraheli mu gihugu cyabo (reba 23,7–8)

14Igihe rero kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze ntibazongere kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri!»

15ahubwo bazajye bavuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo!» Ni byo koko, nzabagarura mu gihugu nari narahaye abasekuruza babo.

Abagome bose bazafatwa

16Nzohereza imbaga y’abarobyi — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bazabarobe; nzohereze kandi imbaga y’abahigi, bazabahige ku misozi yose no ku tununga twose, bagere no mu masenga yo mu bitare.

17Amaso yanjye aritegereza imyifatire yabo yose, nta kincika. Ubugome bwabo ntibushobora kwihisha amaso yanjye.

18Nzabanza mbaryoze incuro ebyiri ibyaha byabo n’ibicumuro byabo; kuko igihugu cyanjye bagihindanyishije ibigirwamana byabo na byo bitibereyeho, maze umurage wanjye bakawuzuza ibiterashozi byabo.

Imana y’ukuri izemerwa na bose

19Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye,

n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba;

ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi

azaza asanga, avuga ati

«Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane,

ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.

20Umuntu yashobora kwiremera Imana ate,

kandi na we ubwe atari imana?»

21Ubu noneho ngiye kubaha ubumenyi:

nzabereka ububasha bw’ikiganza cyanjye;

bityo bazamenyereho ko izina ryanjye ari «Uhoraho».

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help