1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.
2Yerekeye iby’igihe abaturage b’i Zifu baje kubwira Sawuli, bati «Dawudi se, ntiyihishe iwacu?»
3Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare;
koresha ububasha bwawe, maze undenganure!
4Rwose, Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,
utege amatwi amagambo nkubwira!
5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica:
Imana ntibayitayeho na busa. (guceceka akanya gato)
6None Imana ni yo intabaye,
Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro!
7Abariho bangenza, nabiture inabi bangirira;
koresha ububasha bwawe, maze ubatsembe!
8Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima;
Uhoraho, nzasingiza izina ryawe, kuko ryuje ineza!
9Koko, wankuye ahaga,
utuma ndebana ihinyu abanzi banjye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.