Yudita 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanyashuru bahunga Abayisraheli

1Abari bakiri mu mahema babyumvise, barumirwa kubera ibyari byabaye.

2Baradagadwa kandi bagira ubwoba cyane. Ntihagira umuntu n’umwe uguma iruhande rw’undi, ahubwo banyanyagirira rimwe, bahunga banyura mu tuyira twose two mu mibande n’imusozi.

3Abari baciye ingando mu misozi miremire ikikije Betuliya, na bo barahunga. Ubwo rero ingabo za Israheli, abashoboye kurwana bose, zirabahomerera.

4Oziya yohereza intumwa i Betomesitemu, i Bebayi, i Koba n’i Kola. Azohereza no mu gihugu cyose cya Israheli kugira ngo zibamenyeshe ibyari byabaye, maze zibasabe bose gutangatanga abanzi no kubatsemba.

5Ibyo babyumvise, Abayisraheli birohera ku banzi icyarimwe, barabarwanya kugera i Koba. Abaturage b’i Yeruzalemu barabakurikira na bo, ndetse n’abo mu misozi miremire bose, kuko bari bamenyeshejwe ibyari byabaye mu ngando y’abanzi babo. Abo muri Gilihadi n’abo muri Galileya babatera baturutse ku ruhande, barabarwanya bikaze, babageza i Damasi no mu karere kayikikije.

6Naho abandi bari basigaye i Betuliya, biroha ahari ingando y’Abanyashuru, barahasahura, barikungahaza cyane.

7Abayisraheli bavuye muri iryo marana, bafata ibyari bisigaye byose. Abantu bo mu midugudu n’abo mu nsisiro zo mu misozi miremire n’abo mu gisiza, bigabagabanya iminyago myinshi, kuko yari ishyano ryose.

Ibirori by’umutsindo w’Abayisraheli

8Yowakimi, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’inama y’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli bari batuye i Yeruzalemu, baza kureba ibyiza Uhoraho yari yakoreye Israheli. Bashakaga kandi no kureba Yudita no kumusuhuza.

9Binjiye iwe, bose bamushimagiriza icyarimwe, bavuga bati «Uri ikuzo rya Yeruzalemu, n’ishema rya Israheli! Uri ishimwe ry’abo mu bwoko bwacu bose!

10Ibyo byose wabikoresheje ukuboko kwawe, ugirira neza Israheli, bishimisha Imana. Hundwa imigisha n’Uhoraho Umushoborabyose ubuziraherezo.» Nuko imbaga yose iravuga iti «Amen!»

11Imbaga yose isahura aho ingando y’Abanyashuru yahoze, mu minsi mirongo itatu. Baha Yudita ihema rya Oloferinesi, ibikoresho bye byose bya feza, ibitanda bye, amabesani n’ibindi bye byose. Arabifata, abihekesha inyumbu ye, maze ibisigaye abirunda mu magare ye akururwa n’ibimasa.

12Abagore bose ba Israheli bahururira kumureba, maze baramushimagiza, bamuririmbira. Yudita ubwe akura udushami ku biti, aduha abagore bari kumwe,

13badukoramo amakamba y’imizeti, nuko barayambara. We nyine, na bagenzi be, bajya imbere y’imbaga yose, bayobora abandi bagore bose babyinaga, banaririmba. Abagabo bose bo muri Israheli, bitwaje intwaro zabo kandi batamirije amakamba, babaherekeza baririmba indirimbo z’ibyishongoro.

14Rwagati mu mbaga y’Abayisraheli bose, Yudita atera indirimbo yo gushimira Imana, nuko imbaga yose ikajya isubiramo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help