1Oloferinesi ategeka ko bamwinjiza aho babikaga ibikoresho bye bya feza, bigenewe ameza ye. Ategeka ko bamugaburira ku biribwa bye no kuri divayi ye.
2Nyamara Yudita aramubwira ati «Nzirinda kubiryaho, bitazangusha mu ikosa; ibyo nazanye ni byo bizantunga.»
3Oloferinesi ati «Ese impamba yawe nishira, tuzashobora dute kukubonera ibindi nka byo? Kuko muri twe, nta muntu n’umwe wo mu bwoko bwawe.»
4Yudita aramusubiza ati «Gira amahoro, shobuja! Umuja wawe ntazamara impamba mfite hano, mbere y’uko Uhoraho akoresha ikiganza cyanjye ibyo yateganyije.»
5Ibyegera bya Oloferinesi bimuyobora mu ihema ry’icumbi, araharyama kugeza mu gicuku, nuko ahagana mu museke, arabyuka.
6Atuma kuri Oloferinesi ati «Databuja ategeke ko bajya bareka umuja wawe agasohoka gusenga.»
7Maze Oloferinesi ategeka abamurindaga kutabimubuza. Yudita amara iminsi itatu mu ngando. Yasohokaga nijoro, akerekeza mu kabande ka Betuliya, maze akiyuhagira ku isoko y’amazi.
8Iyo yazamukaga, yasabaga Uhoraho Imana ya Israheli kugira ngo amuyobore mu mugambi we wo kuzahura ubwoko bwe.
9Yaba amaze guhindukira yisukuye, akaguma mu ihema rye, kugeza igihe bamuzanira ibiryo bye ahagana ku mugoroba.
Oloferinesi akoresha igitaramo cyo gusangira10Hanyuma, ku munsi wa kane, Oloferinesi akoresha isangira ry’abagaragu be bonyine, ntiyagira n’umwe atumira mu bafasha be bakuru.
11Abwira Bagowasi, umukone we wari ushinzwe ibye byose, ati «Genda wumvishe wa mugore w’Umuhebureyikazi uri iwawe, ko yadusanga iwacu, tugasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa.
12Koko byadutera ikimwaro, turetse umugore nk’uriya akagenda tudashyikiranye. Kuko turamutse tutamwiyegereje, yazaduseka!»
13Bagowasi asohoka rero kwa Oloferinesi, yinjira kwa Yudita, maze aramubwira ati «Uyu muja w’uburanga ntatinye kuza agana databuja, kugira ngo ahabwe icyubahiro imbere ye! Aranywa divayi mu byishimo hamwe natwe, maze uyu munsi abe nk’umwe mu bakobwa b’Abanyashuru bahora mu ngoro ya Nebukadinetsari.»
14Yudita aramusubiza ati «Ndi nde kugira ngo mvuguruze databuja? Icyo abona cyiza cyose nzihutira kugikora, kandi bizahore binshimisha kugeza igihe nzapfira.»
15Arahaguruka, yambara imyenda myiza n’imirimbo ye yose ya kigore. Umuja we amubanza imbere kwa Oloferinesi, maze asasa impu hasi, kugira ngo Yudita aze gufungura azirambarayeho. Izo mpu yari yarazihawe na Bagowasi, kugira ngo ajye azicaraho buri munsi.
16Yudita arinjira, ararambarara, nuko amaso ya Oloferinesi atwarwa n’ubwiza bwe, maze umutima we uraturagurwa. Agira icyifuzo gikomeye cyane cyo kuryamana na we: kuva umunsi yari yamubonyeho ubwa mbere, yashakaga akanya keza ko kumushuka.
17Aramubwira rero ngo «Cyo nywa, wishimane natwe».
18Yudita aramubwira ati «Ndi bunywe, shobuja, kuko kuva navuka, nta gihe ubuzima bwanjye bwizihiwe nk’uyu munsi.»
19Yudita afata ku byo umuja we yari yamuteguriye, maze arira kandi anywera imbere ye.
20Oloferinesi yari yatwawe n’ibyishimo kubera Yudita, nuko anywa divayi y’ikirenga atari yarigeze anywa n’umunsi n’umwe kuva aho yavukiye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.