Icya kabiri cy'Amateka 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yowasi asanisha Ingoro y’Uhoraho(2 Bami 12.1–17)

1Yowasi yimitswe amaze imyaka irindwi avutse, kandi amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba.

2Yowasi akora ibitunganiye Uhoraho mu gihe cyose umuherezabitambo Yehoyada yari akiriho.

3Yehoyada ashyingira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n’abakobwa.

4Nyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana Ingoro y’Uhoraho.

5Akoranya abaherezabitambo n’abalevi, arababwira ati «Mujye mu migi yose yo muri Yuda, mwake Abayisraheli bose feza yo kuzajya musana Ingoro y’Imana yanyu uko umwaka utashye, kandi muzabigire vuba!» Ariko abalevi ntibabigira vuba.

6Umwami atumira umuherezabitambo Yehoyada, aramubaza ati «Kuki utategetse abalevi ngo bake Abayuda n’abaturage b’i Yeruzalemu umusoro ugenewe Ihema ry’ibonaniro, Musa, umugaragu w’Imana, n’ikoraniro ry’Abayisraheli bari bariyemeje gutanga?

7Kuko Ataliya, wa mugome, n’abahungu be bangije Ingoro y’Imana, ndetse n’ibintu byose byeguriwe Ingoro y’Uhoraho bakabitura Behali.»

8Umwami ategeka ko babaza isanduku bakayishyira imbere y’irembo ry’Ingoro y’Uhoraho.

9Nuko bagatangaza muri Yuda n’i Yeruzalemu ko bagomba kuzanira Uhoraho umusoro Musa, umugaragu w’Imana, yategetse Abayisraheli bari mu butayu.

10Abatware n’abantu bose barishima, bazana feza bayishyira mu isanduku kugeza ubwo bayuzuza.

11Iyo igihe cyabaga kigeze, iyo sanduku abalevi barayizanaga bakayishyikiriza abagenzuzi b’umwami. Naho bo, iyo basangaga irimo feza nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umufasha w’umuherezabitambo mukuru barazaga; feza yose bakayimaramo, hanyuma ya sanduku bakayijyana bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi, nuko babona feza nyinshi.

12Umwami na Yehoyada baziha abakoreshaga imirimo yo ku Ngoro y’Uhoraho, kimwe n’abacuraga ibyuma n’imiringa bagira ngo basane Ingoro y’Uhoraho.

13Abo bakozi barakora, umurimo urabatunganira; nuko Ingoro y’Imana isubira uko yari imeze, barayikomeza.

14Barangije bazanira umwami na Yehoyada feza zari zisigaye, nuko baziguramo ibikoresho bigenewe Ingoro y’Uhoraho, ari na byo bifashishaga mu gutura ibitambo bitwikwa, banaziguramo inzabya n’ibindi bikozwe muri zahabu na feza. Nuko bakajya baturira ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho ubutitsa, mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho.

Yowasi acumura ku Mana

15Yehoyada arasaza, agera mu zabukuru, hanyuma arapfa; yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.

16Bamushyingura mu Murwa wa Dawudi hamwe n’abami, kuko yari yarakoreye neza Abayisraheli, akubaha Imana n’Ingoro y’Uhoraho.

17Nyuma y’urupfu rwa Yehoyada, abatware b’Abayuda baraza baramya umwami, na we arabumva.

18Batererana Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, maze baramya inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo. Icyo gicumuro gituma Uhoraho arakarira Abayuda na Yeruzalemu.

19Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi.

20Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada, umuherezabitambo Zekariya ahagarara imbere ya rubanda, arababwira ati «Imana iravuze ngo: Ni iki cyatumye muca ku mategeko y’Uhoraho kandi mubona nta cyo bibagezaho? Kubera ko mwirengagije Uhoraho, na we arabatereranye!»

21Uwo muhanuzi baramugambanira, bamuterera amabuye ku muharuro w’Ingoro y’Uhoraho, babitegetswe n’umwami.

22Umwami Yowasi yirengagiza atyo ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umuhungu we! Mu isamba rye, Zekariya aravuga ati «Uhoraho nabirebe kandi azabikuryoze!»

Iherezo ry’ingoma ya Yowasi(2 Bami 12.18–22)

23Umwaka utashye, ingabo z’Abaramu zizamuka gutera Yowasi. Nuko zigera muri Yuda n’i Yeruzalemu, zica abatware bose ba rubanda, maze zoherereza umwami w’i Damasi iminyago yose.

24N’ubwo ingabo z’Abaramu zari nke, Uhoraho azigabiza abazirushaga ubwinshi kuko bari baratereranye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Naho Yowasi, ingabo z’Abaramu zimugirira nkana,

25zimusiga ameze nabi cyane. Abagaragu be baramugambanira kubera amaraso y’umuhungu w’umuherezabitambo Yehoyada yavushije, maze bamwicira ku buriri bwe. Amaze gutanga, umurambo we bawushyingura mu Murwa wa Dawudi ariko atari mu mva z’abami.

26Abamugambaniye ni aba: ni Zabadi mwene Shimeyati w’Umuhamoni, na Yehozabadi mwene Shimirita w’Umumowabukazi.

27Abana be, ibyo abahanuzi benshi bamwihanangirijeho, ibyerekeye isanwa ry’Ingoro y’Uhoraho, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami. Nuko Umuhungu we Amasiya amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help