Zaburi 119 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisingizo cy’amategeko Imana yahishuriye abantuAlefu

1Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

2Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

3Abo birinda gukora ikibi,

ahubwo bagakurikira inzira ze.

4Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.

5Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

6Ubwo rero sinzagira isoni

zo kurangamira amategeko yawe yose.

7Nzagushimagiza n’umutima uboneye

maze kumenya amateka atunganye uciye.

8Ugushaka kwawe nzagukurikiza,

ntuzantererane bibaho.

Beti

9Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye?

Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe.

10Ndagushakashakana umutima wanjye wose,

ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

11Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,

ngira ngo ntagucumuraho.

12Uragasingizwa, Uhoraho!

Umenyeshe ugushaka kwawe.

13Mpora ntondagura

amateka yose waciye.

14Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe

kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

15Nzazirikana amabwiriza yawe,

maze ndangamire inzira zawe.

16Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe,

noye kuzibagirwa ijambo ryawe.

Gimeli

17Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho,

maze nzakurikize ijambo ryawe.

18Mpumura amaso maze nzirebere

ibyiza by’amategeko yawe.

19Ndi umushyitsi ku isi,

ntumpishe imigambi yawe.

20Umutima wanjye wazonzwe

no guhora nifuza kumenya amateka uciye.

21Ukangara ibivume by’abirasi

bagendera kure y’amategeko yawe.

22Urandinde igitutsi n’agasuzuguro,

kuko nakurikije ibyemezo byawe.

23N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi,

umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.

24Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,

imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

Daleti

25Dore ndambaraye mu mukungugu,

umbesheho ukurikije ijambo ryawe.

26Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza,

unyigishe ugushaka kwawe.

27Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

28Umutima wanjye urashengurwa n’agahinda,

unzahure ukurikije ijambo ryawe.

29Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

30Nahisemo kutazagutenguha,

nsobanukirwa n’amateka yawe.

31Nakomeye ku byemezo byawe,

Uhoraho, ntuzankoze isoni!

32Inzira y’amatangazo yawe irambangukiye,

kuko waguye umutima wanjye.

He

33Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,

kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.

34Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

35Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,

kuko ari yo anezereje.

36Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe,

aho kohoka ku maronko.

37Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge,

unkomeze mu nzira zawe.

38Ukomereze umugaragu wawe isezerano,

wateganyirije abayoboke bawe.

39Undinde igitutsi kintera ubwoba,

kuko amateka uciye ari yo nyuramutima.

40Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe,

untungishe ubutungane.

Vawu

41Uhoraho, ubuntu bwawe nibunsendere,

unkize nk’uko wabisezeranye!

42Sinzabure icyo nsubiza abantuka,

kuko niringiye ijambo ryawe.

43Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri,

kuko niringiye amateka waciye.

44Ndashaka gukurikiza amategeko yawe,

iteka ryose rizira iherezo.

45Nzagire ubuzima buzira inkomyi,

kuko nibanda ku mabwiriza yawe.

46Nzatangariza ibyemezo byawe,

imbere y’abami, nta soni mfite.

47Amatangazo yawe yaranyuze,

narayakunze cyane.

48Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze,

maze nzazirikane ugushaka kwawe.

Zayini

49Wibuke ijambo wabwiye umugaragu wawe,

ari na ryo nakomeje kwizera.

50Ikintera ihumure mu byago byanjye,

ni ijambo ryawe rizambeshaho.

51N’ubwo abirasi bansetse bikabije,

sinigeze nteshuka ku mategeko yawe.

52Ndibuka amateka waciye kera, Uhoraho,

maze bikantera guhumurizwa.

53Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana,

batandukiriye amategeko yawe.

54Imigambi yawe ni yo ndirimbo yanjye

mu nzu ntuyemo bushyitsi.

55Uhoraho, nijoro nibuka izina ryawe,

kandi ngakurikiza amategeko yawe.

56Mu by’ukuri icyo ngenewe

ni ugukurikiza amabwiriza yawe.

Heti

57Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye

ni ugukurikiza ijambo ryawe.

58Ndashaka kukunyura n’umutima wanjye wose,

umbabarire nk’uko wabisezeranye!

59Nasuzumye imibereho yanjye,

nkaba nshaka kugarukira ibyemezo byawe.

60Nshishikariye ndatindiganyije

gukurikiza amatangazo yawe.

61Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi,

ariko sinibagiwe amategeko yawe.

62Rwagati mu ijoro ndabyuka ngo ngushimire,

ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.

63Nifatanyije n’abagutinya bose,

bagakurikiza amabwiriza yawe.

64Uhoraho, isi isendereye impuhwe zawe,

unyigishe ugushaka kwawe.

Teti

65Wagiriye neza umugaragu wawe,

Uhoraho, ukurikije ijambo ryawe.

66Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi,

kuko niringiye amatangazo yawe.

67Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga,

naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe.

68Uri umugwaneza n’umugiraneza,

unyigishe ugushaka kwawe.

69Abirasi baranyandavurisha ibinyoma,

ariko jyewe, nkurikiza amabwiriza yawe mbikuye ku mutima.

70Umutima wabo wazibiranywe n’ikinure,

naho jyewe ngahimbazwa n’amategeko yawe.

71Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,

kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.

72Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi

by’amasikeli ya zahabu na feza.

Yodi

73Ibiganza byawe byarandemye, maze birankomeza,

umpe ubwenge, ngo nitoze amatangazo yawe.

74Abagutinya nibandeba, bazishima,

kuko nizeye ijambo ryawe.

75Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,

kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.

76Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,

nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.

77Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho,

kuko amategeko yawe antera ubwuzu.

78Abirasi banyicisha ibinyoma nibakorwe n’ikimwaro,

jyewe nzirikana amabwiriza yawe.

79Abagutinya nibangarukire,

bazamenye ibyemezo byawe.

80Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka,

bityo sinzakorwa n’ikimwaro.

Kafu

81Umutima wanjye uhangarije agakiza kawe,

nizeye ijambo ryawe.

82Amaso yanjye ahangarije amasezerano yawe,

nibaza nti «Mbese uzampoza ryari?»

83Nari meze nk’uruhago rutaze ku mwotsi,

cyakora sinibagiwe ugushaka kwawe.

84Mbese iminsi uteganyirije umugaragu wawe ingana iki?

Kandi uzacira ryari urubanza abantoteza?

85Abirasi barancukurira imyobo,

batitaye ku mategeko yawe.

86Amatangazo yawe yose ni ukuri,

barantotereza ubusa, urantabare.

87Narabandagaye, nsa n’ureba ikuzimu,

cyakora sinateshutse ku mabwiriza yawe.

88Girira ubuntu bwawe, umbesheho,

nzakurikize ibyemezo wivugiye.

Lamedi

89Uhoraho, iteka ryose

ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

90Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;

isi wayishinze ubutajegajega.

91Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse,

kuko isi yose ikugaragiye.

92Iyaba amategeko yawe atari anteye ubwuzu,

mba narahitanywe n’ibyago.

93Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe,

kuko ari yo untungishije.

94Ndi uwawe, unyirokorere,

kuko ndangamiye amabwiriza yawe.

95Abagiranabi barashaka icyankuraho,

jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe.

96N’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo,

ariko amatangazo yawe ntagira urubibi!

Memu

97Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!

Iminsi yose ndayazirikana.

98Amatangazo yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose,

yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.

99Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose,

kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.

100Ndusha abasaza gusobanukirwa,

kuko numviye amabwiriza yawe yose.

101Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,

kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

102Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,

kuko ari wowe uyantoza.

103Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,

kurusha ubuki mu kanwa kanjye!

104Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa,

bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.

Nuni

105Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye,

rikaboneshereza inzira yanjye.

106Narahiriye gukurikiza amateka atunganye waciye,

kandi ni na ko nzabikomeza.

107Nacishijwe bugufi bikabije, Uhoraho,

umbesheho nk’uko wabisezeranye.

108Uhoraho, wakire amasengesho ngutuye,

maze unyigishe amateka waciye.

109Amagara yanjye asa nahora ancika,

ariko sinibagirwe amategeko yawe.

110Abagiranabi banshandikiye umutego,

ariko sinahuga ngo nitaze ibyo wantegetse.

111Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye,

ni na byo byishimo by’umutima wanjye.

112Nshishikajwe no gukurikiza ugushaka kwawe,

ni cyo gihembo cyanjye iteka ryose.

Sameki

113Nanga imitima ijajanganya,

maze ngakunda amategeko yawe.

114Ni wowe buhungiro bwanjye n’ingabo yanjye,

niringiye ijambo ryawe.

115Bagiranabi, nimumve iruhande,

kugira ngo nkomeze amatangazo y’Imana yanjye.

116Unshyigikire ukurikije amasezerano yawe, kugira ngo mbeho,

ntukoze isoni amizero yanjye.

117Untere imbaraga kugira ngo ndokoke,

nzarangamire ubudahwema ugushaka kwawe.

118Abadakora icyo ushaka urabahigika,

kuko ibyo bigira byose ari ibinyoma.

119Abagiranabi bose b’isi, wabagize ibiseswa,

ni cyo gituma nkunda ibyemezo byawe.

120Umubiri wanjye uradagadwa kubera kugutinya,

kandi amateka uciye antera ubwoba.

Ayini

121Nakoranye umurava n’ubutabera,

ntunyegurire abanyisha agahato.

122Unyizeze ko byose bizantunganira,

maze abirasi boye kunshikamira.

123Amaso yanjye ahangarije agakiza kawe,

n’ijambo ryawe ry’ubutabera.

124Ugenzereze umugaragu wawe ukurikije impuhwe zawe,

maze unyigishe amategeko yawe.

125Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge,

kugira ngo menye neza imigambi yawe.

126Uhoraho, amagingo arageze ngo uhaguruke,

kuko barenze ku mabwiriza yawe.

127Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe,

kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye.

128Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye,

nkanga imigirire yose y’ububeshyi.

Pe

129Amategeko yawe ni agatangaza,

ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho.

130Guhishura amagambo yawe ni urumuri,

abiyoroshya akabaha ubwenge.

131Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,

kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

132Hindukira undebe maze ungirire ibambe,

nk’uko wabiteganyirije abagukunda.

133Intambwe zanjye uzikomereshe amategeko yawe,

ntureke ubukozi bw’ibibi bunyigarurira.

134Unkize abantu banshikamiye,

kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.

135Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe,

kandi unyigishe amategeko yawe.

136Amarira arashoka mu maso yanjye,

kuko badakurikiza amabwiriza yawe.

Tsade

137Uhoraho, uri umunyabutungane,

ukaba intarenganya mu bucarubanza bwawe.

138Washyizeho amategeko yawe mu butabera,

ugaragaza ukuri gushyitse.

139Ishyaka ry’uburakari rirangurumanamo,

kuko abanzi banjye bibagirwa ijambo ryawe.

140Ijambo ryawe rizira ihinyu,

kandi umugaragu wawe ararikunda.

141N’ubwo ndi intamenyekana n’insuzugurwa,

sinigeze nibagirwa amategeko yawe.

142Ubutabera bwawe buhoraho iteka ryose,

kandi amategeko yawe ni ukuri kudakuka.

143Ishavu n’ihagarikamutima byamfashe,

ariko amatangazo yawe yo antera ubwuzu.

144Ibyemezo byawe ni ubutabera bw’iteka ryose,

umpere ubwenge kubyumva maze nzabeho.

Kofu

145Uhoraho, ndagutabaza n’umutima wanjye wose, unsubize;

ndashaka gukurikiza ugushaka kwawe.

146Ndagutakambiye, urantabare,

kugira ngo nkomeze ibyemezo byawe.

147Mbere y’umuseke mba ngutabaza,

nizeye icyo uri buvuge.

148Mba nkanuye mbere y’uko bucya,

kugira ngo nzirikane amasezerano yawe.

149Uhoraho, wumve ijwi ryanjye, kuko uri umunyampuhwe,

umbesheho ukurikije amateka waciye.

150Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye,

amategeko yawe ziyagendera kure.

151Wowe, Uhoraho, undi hafi,

kandi amatangazo yawe ni yo y’ukuri.

152Kuva kera namenye ko ibyemezo byawe,

wabishingiye kuzahoraho iteka.

Reshi

153Reba ubutindi bwanjye, maze undokore,

kuko ntibagiwe amategeko yawe.

154Burana urubanza rwanjye, maze ungobotore,

undwaneho ukurikije amasezerano yawe.

155Abagiranabi umukiro ubari kure,

kuko batumvira ugushaka kwawe.

156Uhoraho, impuhwe zawe ni igisagirane,

umbesheho ukurikije amateka waciye.

157Abantoteza n’abanzi banjye ntibagira ingano,

ariko sinateshutse ku byemezo byawe.

158Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi,

kuko badakurikiza amasezerano yawe.

159Reba ukuntu nkunda amabwiriza yawe, Uhoraho,

umbesheho ukurikije impuhwe zawe.

160Mbere ya byose ijambo ryawe ni ukuri:

n’amateka waciye aratunganye kandi azahoraho iteka.

Shini

161Ibikomangoma biranyikomye nta mpamvu,

ariko amagambo yawe yonyine ni yo mfitiye igitinyiro.

162Nshimishwa n’amasezerano yawe,

nk’uwabonye iminyago itabarika.

163Nanga ikinyoma urunuka,

ariko ngakunda amategeko yawe.

164Ngusingiza karindwi mu munsi,

ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.

165Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye,

kuri bo nta kibakoma imbere.

166Uhoraho, nizeye uburokozi bwawe,

kandi nakurikije amatangazo yawe.

167Nkurikiza ibyemezo byawe mbikuye ku mutima,

maze nkabikunda bihebuje.

168Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe,

kandi ibyo nkora byose uba ubibona.

Tawu

169Uhoraho, induru mvuza ikugereho,

umpe ubwenge ukurikije ijambo ryawe.

170Ugutakamba kwanjye nikugere imbere yawe,

undokore ukurikije amasezerano yawe.

171Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe,

kuko umenyesha ugushaka kwawe.

172Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe,

kuko amatangazo yawe yose atunganye.

173Ikiganza cyawe nikimbere ikiramiro,

kuko nahisemo amabwiriza yawe.

174Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora,

kandi amategeko yawe antera ibyishimo.

175Icyampa ngo mbereho kugusingiza,

maze amateka waciye ambere ikiramiro.

176Ndabungera nk’intama yazimiye;

ngwino utarure umugaragu wawe,

kuko ntibagiwe amatangazo yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help