Yeremiya 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Israheli izagarurwa mu gihugu cyayo

1Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze —

nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli,

na yo izambere umuryango.

2Uhoraho avuze atya:

Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni.

Israheli igiye kwiruhutsa.

3Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure, agira ati

«Nagukunze urukundo ruhoraho,

kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza.

4Ndashaka kukubaka bundi bushya,

kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli.

Uzasubirana ingoma zawe,

maze ushagarwe n’abantu bari mu birori.

5Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya,

kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.»

6Koko, hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera

hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati

«Duhaguruke! Tuzamuke i Siyoni;

dusange Uhoraho Imana yacu.»

Uhoraho azagarura umuryango we i Siyoni

7Uhoraho avuze atya:

Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo,

nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga!

Nimwiyamire, mwishime, mugira muti

«Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!»

8Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru,

mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi.

Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe,

bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi.

9Baje barira, bantakira ngo ’Tubabarire’;

maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi,

banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira.

Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli,

Efurayimu ni we buriza bwanjye.

Umubabaro uzahindukamo ibyishimo

10Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti

«Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,

azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»

11Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,

kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.

12Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni;

bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho:

ingano, divayi nshyashya n’amavuta,

amatungo magufi n’amaremare.

Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza,

ntibazongera kunanirwa ukundi.

13Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.

Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,

abagowe mbahe kwidagadura.

14Abaherezabitambo nzabahaza ku nyama z’urugimbu,

n’umuryango wanjye nzawuhaze ibyiza byanjye.»

Uwo ni Uhoraho ubivuze!

Uhoraho azatabara abe

15Uhoraho avuze atya:

I Rama harumvikanira ijwi ry’amaganya

n’imiborogo ikomeye:

ni Rasheli uririra abana be,

kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»

16Uhoraho avuze atya: Rekeraho wikomeza kuganya,

hanagura amarira ku maso yawe!

Uhawe ingororano y’umubabaro wawe — uwo ni Uhoraho ubivuze —

abana bawe bazagaruka bave mu gihugu cy’abanzi.

17Mu gihe kizaza cyuzuye amiringiro — uwo ni Uhoraho ubivuze —

abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.

18Numvise neza amaganya ya Efurayimu, agira ati

«Warampannye ndabyemera nk’ikimasa cyananiranye;

ngarura maze mbone ubugaruka,

kuko wowe Uhoraho, uri Imana yanjye.

19Koko rero, maze kugutera umugongo, nisubiyeho,

narisuzumye none nikubise agashyi,

naramwaye, nkorwa n’isoni;

ni koko, nari mfite umugayo mu busore bwanjye.

None mbonye ingaruka zabyo.»

20— Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda,

umwana rwose nihitiyemo?

Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe.

Mbega igishyika mufitiye!

Ndamukunda, koko ndamukunda cyane,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Israheli garuka!

21Shinga ibimenyetso ku nzira yawe,

urore neza umuhanda wanyuzemo.

Israheli, mwari w’isugi, garuka hano,

garuka usange imigi yawe!

22Uzarekeraho kubwerabwera ryari, mwari wigize ishyano?

Uhoraho ariho ararema ibintu bishyashya ku isi:

umugore arashakashaka umugabo we.

Yuda yongera kubakwa

23Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimara kubagandura, mu gihugu cya Yuda no mu migi yacyo bazongera bavuge bati «Uhoraho naguhe umugisha, wowe kibanza cy’ubutabera ukaba n’umusozi mutagatifu!»

24Abahinzi n’aborozi bose bazatura hamwe muri Yuda no mu migi yayo.

25Nzahembura abishwe n’inyota, kandi ndamire abanyantege nke bose.

26Icyo gihe, ni bwo nakangutse, maze numva nasinziriye neza.

Imana iri maso kugira ngo yubake kandi ibibe imbuto

27Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze inzu ya Israheli n’iya Yuda nzazigwizemo abantu n’amatungo.

28Nk’uko nabahagurukiye ngira ngo mbarandure, mbahirike, mbasenye, mbatsembe kandi mbagirire nabi, ni ko nzabahangaho amaso ngira ngo nubake kandi ntere imbuto. Uwo ni Uhoraho ubivuze!

29Icyo gihe, ntibazongera kuvuga ngo «Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe.»

30Oya, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite; kandi urya imizabibu idahishije, amenyo ye bwite ni yo azamungwa.

Isezerano rishya

31Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda.

32Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi.

33Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango.

34Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.

Imana ishobora byose ntizahemukira Israheli

35Uhoraho Umugaba w’ingabo, we waremye izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa, agashyiraho ukwezi n’inyenyeri mu mwanya wabyo kugira ngo bimurikire ijoro, akaba ari we utera inyanja kwivumbagatanya, imivumba igahogera, avuze atya:

36Ayo mategeko asanzwe agenga ijuru n’isi aramutse ahindutse — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo n’inkomoko ya Israheli yareka burundu kuba igihugu mu maso yanjye!

37Uhoraho agize ati

«Nihagira ushobora gupima aho ijuru rigarukira,

agatahura aho inkingi z’isi zitereye,

icyo gihe nanjye nzabona gutererana inkomoko ya Israheli

kubera ibyo yakoze byose» — uwo ni Uhoraho ubivuze.

Yeruzalemu izongera yubakwe

38Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umugi wongere wubakirwe Uhoraho, guhera ku munara wa Hananeli kugeza ku irembo ry’Iguni.

39Hanyuma umugozi wo kugeresha uzongere uramburwe neza kugera ku musozi wa Garebi, maze uzazenguruke ugana i Gowa.

40Ikibaya cyose cy’intumbi n’ivu ry’ibinure, n’imirima yose yerekeye ku kibaya cya Sedironi, kugeza ku iguni ry’irembo ry’Amafarasi ahagana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho; ntihazongera gusenywa bibaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help