Timote, iya 1 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana Umukiza wacu na Kristu Yezu amizero yacu babishatse,

2kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera: nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.

Kwirinda abigishabinyoma

3Igihe nendaga kujya i Masedoniya, nagusabye kuguma Efezi, kugira ngo ubuze bamwe gukwiza inyigisho z’intarurano,

4no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca, bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera.

5Ibyo mbivugiye guteza imbere urukundo rukomoka ku mutima usukuye, ku mutimanama ukeye no ku kwemera kutaryarya.

6Kubera ko bamwe bataye uwo murongo, byatumye barorongotana mu magambo atagira shinge na rugero.

7Bibwira ko ari abahanga mu by’Amategeko, kandi baba batazi n’icyo bavuga cyangwa barwanira ishyaka.

Amategeko abereyeho iki?

8Koko, birazwi, Amategeko ni meza, apfa gusa gukoreshwa mu rugero rukwiye,

9umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane, ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi,

10ibyomanzi, abiyandarika, abacuruza abantu, ababeshyi n’abarahirabinyoma, n’abandi bose bakora ibitambamiye inyigisho zitunganye,

11za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe.

Pawulo ashimira Kristu

12Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera,

13jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera.

14None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.

15Dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere.

16Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka.

17Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.

Pawulo ashishikariza Timote kurwana intambara y’ukuri

18Timote, mwana wanjye, ngiyo inyigisho nkuragije, ikaba ihuje n’ubuhanuzi bukwerekeye bakuvugiyeho kera, kugira ngo numara kubucengeramo, ubashe kurwana intambara ikwiye,

19ufite ukwemera n’umutimanama mwiza. Hari ababiretse, maze ukwemera kwabo kurayoyoka.

20Abo ni nka ba Himene na Alegisanderi nashumurije Sekibi, kugira ngo bamenyereho kutazongera gutuka Imana ukundi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help