1Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira.
2Nuko uwitwa Yerobowamu mwene Nebati wari mu Misiri, kuko yari yarahungiyeyo umwami Salomoni, amaze kumva iby’iryo koraniro, aratahuka.
3Batumiza Yerobowamu, azana n’Abayisraheli bose. Babwira Robowamu aya magambo, bati
4«So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.»
5Arabasubiza ati «Nimugende, muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda.
6Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?»
7Baramusubiza bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.»
8Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.
9Arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?»
10Abasore babyirukanye na we baramusubiza bati «Abo bantu bakubwiye aya magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data!
11Guhera ubu rero, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»
12Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga Robowamu nk’uko umwami yari yarabibabwiye, agira ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.»
13Umwami Robowamu abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bamugiriye,
14abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishije ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»
15Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo Uhoraho yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo.
Igihugu cya Salomoni kigabanyamo ingoma ebyiri(1 Bami 12.16–25)16Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo, iti
«Dufite mugabane ki kwa Dawudi?
Nta murage dusangiye na mwene Yese.
Israheli, isubirire mu mahema yawe!
None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!»
Nuko Israheli isubira mu mahema yayo.
17Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda.
18Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo umwami Robowamu aherako yinaga ku igare rye, ahungira i Yeruzalemu.
19Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.