Icya mbere cya Samweli 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ab’i Kiriyati‐Yeyarimu rero baraza, bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho; babushyira mu nzu ya Abinadabu ku musozi, maze basiga amavuta Eleyazari umuhungu we, kugira ngo abe umurinzi w’Ubushyinguro bw’Uhoraho.

Samweli arokora Abayisraheli, akababera umucamanza

2Guhera ku munsi Ubushyinguro bw’Imana bwagereyeho i Kiriyati‐Yeyarimu, hari hashize igihe kirekire, nk’imyaka makumyabiri; nuko inzu yose ya Israheli ishaka kwigorora n’Uhoraho.

3Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.»

4Nuko Abayisraheli bigizayo za Behali na za Ashitaroti, bakorera Uhoraho wenyine.

5Samweli arababwira ati «Mukoranyirize Abayisraheli bose i Misipa: nanjye uwo munsi nzabatakambira kuri Uhoraho.»

6Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Uwo munsi basiba kurya maze baravuga bati «Twacumuye kuri Uhoraho.» Nuko Samweli acira Abayisraheli imanza aho ngaho i Misipa.

7Abafilisiti ngo bumve ko Abayisraheli bateraniye i Misipa, abatware babo barazamuka ngo babatere. Abayisraheli babyumvise batinya Abafilisiti.

8Babwira Samweli, bati «Wiceceka, ntudutererane! Takambira Uhoraho Imana yacu, kugira ngo adukize ikiganza cy’Abafilisiti!»

9Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva.

10Uko Samweli yaturaga igitambo, Abafilisiti begeraga Abayisraheli kugira ngo babarwanye. Uwo munsi ariko, Uhoraho akangaranya bikomeye Abafilisiti, arabatatanya maze Abayisraheli barabatsinda.

11Abayisraheli baherako bava i Misipa, bakurikira Abafilisiti babica inzira yose, kugera bugufi y’i Betikari.

12Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»

13Nuko Abafilisiti batsindwa batyo, ntibongera kuvogera igihugu cya Israheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, ikiganza cy’Uhoraho cyakomeje kwibasira Abafilisiti.

14Imigi yose yari yanyazwe n’Abafilisiti, kuva i Ekironi kugera i Gati, igarurirwa Abayisraheli, kandi Israheli inyaga Abafilisiti igihugu cyabo cyose. Kuva ubwo Abayisraheli babana neza n’Abahemori.

15Nuko Samweli aba umucamanza wa Israheli, iminsi yose y’ubugingo bwe.

16Uko umwaka utashye yajyaga i Beteli, i Giligali n’i Misipa, aho hose ari ko acira Abayisraheli imanza.

17Hanyuma akajya asubira iwe i Rama, kuko ari ho yari atuye; akomeza gucira Abayisraheli imanza kandi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help