Zaburi 103 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ni urukundo

1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

2Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

3We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

4we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

5we uhunda ubuzima bwawe ihirwe,

maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma.

6Uhoraho akoresha ubutabera,

akarenganura abapfukiranwa bose.

7Yamenyesheje Musa imigambi ye,

n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

8Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.

9Ntatongana ngo bishyire kera,

ntarwara inzika ubuziraherezo;

10ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

11Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;

12uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

13Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

14koko azi neza icyo twabumbwemo,

akibuka ko turi umukungugu.

15Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,

akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;

16umuyaga wamuhuhaho akazimira,

akazimira adasize akarari.

17Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,

kuva iteka kuzageza iteka ryose,

n’ubutabera bwe bugahora ku bana

18no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye,

kandi bakibuka amatangazo ye ngo bayakurikize.

19Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,

maze ingoma ye ikagenga byose.

20Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,

mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye,

mukamwumvira ako kanya akivuga.

21Nimusingize Uhoraho, ngabo ze mwese,

mwe mutunganya icyo ashatse cyose.

22Nimusingize Uhoraho, biremwa bye mwese,

aho muri hose mu ngoma ye.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help