1Ngiyi imitwe ya bene Aroni: Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, Eleyazari na Itamari.
2Nadabu na Abihu bapfuye bucike mbere ya se; imirimo y’ubuherezabitambo ikorwa na Eleyazari na Itamari.
3Dawudi na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari, babagabanyamo imitwe bakurikije akazi kabo.
4Nyamara bene Eleyazari bari abagabo benshi kuruta bene Itamari; ni yo mpamvu bene Eleyazari bagabanyijwemo amazu cumi n’atandatu, naho bene Itamari bagabanywamo amazu umunani, hamwe n’abatware bayo.
5Babagabanyije bakoresheje ubufindo, kuko ari muri bene Eleyazari cyangwa se muri bene Itamari harimo ibikomangoma by’Ingoro n’ibikomangoma by’Imana.
6Shemaya mwene Netaneli, wari umwanditsi mu balevi, abandikira imbere y’umwami, wari kumwe n’ibikomangoma, n’umuherezabitambo Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo n’ay’abalevi: nuko inzu imwe itoranyirizwa Eleyazari, naho indi itoranyirizwa Itamari.
7Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yehoyaribu, ubwa kabiri kuri Yedaya,
8ubwa gatatu kuri Harimu, ubwa kane kuri Seworimu,
9ubwa gatanu kuri Malikiya, ubwa gatandatu kuri Miyamini,
10ubwa karindwi kuri Hakosi, ubwa munani kuri Abiya,
11ubwa cyenda kuri Yeshuwa, ubwa cumi kuri Shekanyahu,
12ubwa cumi na rimwe kuri Eliyashibu, ubwa cumi na kabiri kuri Yakimu,
13ubwa cumi na gatatu kuri Hupa, ubwa cumi na kane kuri Ishibehali,
14ubwa cumi na gatanu kuri Biluga, ubwa cumi na gatandatu kuri Imeri,
15ubwa cumi na karindwi kuri Heziri, ubwa cumi n’umunani kuri Hapisesi,
16ubwa cumi n’icyenda kuri Petahiya, ubwa makumyabiri kuri Yehezikeli,
17ubwa makumyabiri na rimwe kuri Yakini, ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gamuli,
18ubwa makumyabiri na gatatu kuri Delayahu, n’ubwa makumyabiri na kane kuri Maziyahu.
19Uko ni ko imitwe y’abalevi yagabanyijwe kugira ngo binjire mu Ngoro y’Uhoraho hakurikijwe itegeko ryatanzwe na sekuru wabo Aroni, nk’uko yabitegetswe n’Uhoraho, Imana ya Israheli.
Imitwe y’abalevi basigaye20Dore amazina ya bene Levi basigaye:
Muri bene Amurani ni Shubayeli; muri bene Shubayeli ni Yehideyahu.
21Kwa Rehabiyahu, mu bahungu be ni Yishiya w’imfura.
22Mu Bayisehari ni Shelomoti. Muri bene Shelomoti ni Yahati.
23Muri bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariyahu uwa kabiri, Yahaziyeli uwa gatatu, Yekamiyamu uwa kane.
24Mwene Uziyeli ni Mikaya, naho mwene Mikaya ni Shamiri.
25Umuvandimwe wa Mikaya ni Yishiya, naho muri bene Yishiya ni Zekariyahu.
26Bene Merari ni Mahuli, Mushi, na Yaziyahu.
27Bene Merari bo ku muhungu we Yaziyahu ni Shohamu, Zakuri na Iburi.
28Kwa Mahuli ni Eleyazari utarigeze umwana,
29na Kishi. Mwene Kishi ni Yerahumeyeli.
30Bene Mushi ni Mahuli, Ederi na Yerimoti.
Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo.
31Na bo kimwe n’abavandimwe babo bene Aroni, bakoresheje ubufindo imbere y’umwami Dawudi wari kumwe na Sadoki, na Ahimeleki, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo, n’ay’abalevi. Bityo nta tandukanyirizo ryari hagati y’inzu y’imfura n’iy’umuhererezi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.