1Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari.
2Amazina ya bene Gerishomu ni aya: Libini na Shimeyi.
3Bene Kenati ni Amuramu, Yisehari, Heburoni na Uziyeli.
4Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Iyo ni yo miryango ya Levi, hakurikijwe abasekuruza babo.
5Abakomoka kuri Gerishomu uko bakurikiranye ni Libini, Yahati, Zima,
6Yowa, Ido, Zera na Yewotarayi.
7Bene Kehati uko bakurikiranye ni Aminadabu, Kore, Asiri,
8Elikana, Ebiyasafi, Asiri,
9Tahati, Uriyeli, Uziya, na Shawuli.
10Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti.
11Abakomoka kuri Ahimoti uko bakurikirana ni Elikana, Sofayi, Nahati,
12Eliyabu, Yerohamu, Elikana, Samweli.
13Bene Samweli ni Yoweli w’imfura ye, uwa kabiri ni Abiya.
14Abakomoka kuri Merari uko bakurikiranye ni Mahuli, Libuni, Shimeyi, Uza,
15Shimeya, Hagwiya, na Asaya.
Abaririmbyi16Ngaba abo Dawudi yashinze iby’ indirimbo mu Ngoro y’Uhoraho, Ubushyinguro bukimara kugera mu buruhukiro.
17Bari bashinzwe kuririmbira imbere y’inzu y’ihema ry’ibonaniro kugeza ubwo Salomoni yubatse Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, bagatunganya umurimo wabo bakurikije itegeko ryabo.
18Ngaba abatunganyaga uwo murimo kimwe n’abahungu babo. Muri bene Kehati hari Hemani w’umuririmbyi, mwene Yoweli, mwene Samweli,
19mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,
20mwene Sufi, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi,
21mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya,
22mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kore,
23mwene Yisehari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Israheli.
24Hanyuma hari umuvandimwe we wahagararaga iburyo bwe, ni Asafu mwene Berekiyahu, mwene Shimeya,
25mwene Mikayeli, mwene Bahaseya, mwene Malikiya,
26mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,
27mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,
28mwene Yahati, mwene Gerishomu, mwene Levi.
29Abavandimwe babo bene Merari bari ku ruhande rw’ibumoso, ni Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki,
30mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya,
31mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,
32mwene Mahuli, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi.
Abandi Balevi33Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho.
34Aroni n’abahungu be batwikiraga ibitambo ku rutambiro rw’ibitambo bitwika, no ku rutambiro rw’imibavu, bakamenya ikintu cyose cyerekeye icyumba gitagatifu rwose, bagakora imihango yo gusabira imbabazi Abayisraheli, bakurikije ibyategetswe byose na Musa, umugaragu w’Imana.
35Ngaba abakomoka kuri Aroni uko bakurikiranye: ni Eleyazari, Pinehasi, Abishuwa,
36Buki, Uzi, Zerahiya,
37Merayoti, Amariya, Ahitubi,
38Sadoki na Ahimasi.
Imigi yahawe abakomoka kuri Aroni39Dore uko bagiye batura hakurikijwe ingando zabo mu gihugu cyabo. Bene Aroni bo mu nzu y’Abakehati — kuko umugabane wabo wari uwa mbere —
40bahawe Heburoni mu gihugu cya Yuda n’imirima rusange yaho.
41Ariko ahakikije umugi n’insisiro zaho babiha Kalebu mwene Yefune.
42Baha bene Aroni umugi w’ubuhungiro ari wo Heburoni, babaha na Libuna, Yatiri, Eshitemowa,
43Hilezi, Debiri,
44Ashani, Betishemeshi n’imirima rusange yaho.
45Babahaye na Alemeti na Anatoti, bayivanye mu munani wa Benyamini, hamwe n’imirima rusange yaho. Imigi yabo yose hamwe ni cumi n’itatu bahawe hakurikijwe amazu yabo.
Imigi yahawe bene Levi bandi46Hakoreshejwe ubufindo, bene Kehati bandi bahawe umugabane w’imigi cumi ivanywe mu munani w’umuryango wa Efurayimu, uw’umuryango wa Dani n’uw’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babihabwa hakurikijwe amazu yabo.
47Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo bahawe imigi cumi n’itatu ivanywe mu munani w’umuryango wa Isakari, uw’umuryango wa Asheri, uw’umuryango wa Nefutali n’uw’umuryango wa Manase, i Bashani.
48Bene Merari, hakurikijwe amazu yabo, bahawe umugabane w’imigi cumi n’ibiri ivanywe mu munani w’umuryango wa Rubeni, uw’umuryango wa Gadi no mu uw’umuryango wa Zabuloni.
49Iyo migi yose Abayisraheli bayeguriye Abalevi, bayibahana n’imirima rusange yaho.
50Hari n’indi migi bahaweho umugabane hakoreshejwe ubufindo, ivanywe mu munani w’umuryango wa Yuda, mu uw’umuryango wa Simewoni no mu uw’umuryango w’Ababenyamini, maze bayitirira amazina yabo.
51Andi mazu ya bene Kehati ahabwa imigi yabo hagati mu muryango wa Efurayimu.
52Umugi w’ubuhungiro bahawe ni Sikemu, n’imirima rusange yaho, mu misozi ya Efurayimu; bahabwa na Gezeri,
53Yokimeyamu, Betihoroni,
54Ayaloni, Gati‐Rimoni, hamwe n’imirima rusange yaho.
55Naho mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahawe Aneri na Bileyamu hamwe n’imirima rusange yaho. Ibyo byose byari iby’inzu za bene Kehati bandi.
56Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bahawe Golani muri Bashani, na Ashitaroti.
57Mu muryango wa Isakari bahabwa Kedeshi, Daberati,
58Ramoti na Anemu.
59Mu muryango wa Asheri, bahawe Mashali, Abudoni,
60Hukoki na Rehobu.
61Naho mu muryango wa Nefutali bahabwa Kedeshi muri Galileya, Hamoni na Kiryatayimu. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yaho.
62Bene Merari bandi, mu muryango wa Zabuloni, bahawe Rimoni na Taboru.
63Hakurya ya Yorudani mu burasirazuba bwayo hafi ya Yeriko, mu muryango wa Rubeni, bahabwa Beseri mu butayu, Yahisa,
64Kedemoti na Mefata.
65Naho mu muryango wa Gadi, bahawe Ramoti y’i Gilihadi, Mahanayimu,
66Heshiboni na Yezeri. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yayo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.