Yudita 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yudita asanga abanzi babo

1Yudita amaze gutakambira Imana ya Israheli no kuvuga ayo magambo yose,

2arabyuka, ahamagara umuja we, nuko amanukira mu nzu yakundaga kujyamo kuri sabato no ku minsi mikuru.

3Yiyambura ikigunira yari yambaye, yiyambura n’imyambaro y’ubupfakazi. Yiyuhagira umubiri wose, yisiga amavuta meza ahumura. Asokoza imisatsi ye, maze ayifatisha agashumi. Yambara imyenda ishamaje cyane yakundaga kwambara umugabo we Manase akiriho.

4Yambara inkweto, inigi ze azihamya ijosi, yambara imiringa, impeta n’amaherena, mbese imirimbo ye yose; yigira mwiza cyane, agira ngo aze gushimisha ijisho ry’abagabo bose bari bumubone.

5Aha umuja we uruhago rw’uruhu rwuzuye divayi, n’akanoga k’amavuta. Yuzuza agafuka ifu y’ingano za bushoki, imbuto zumye, n’imigati yera. Abitekera yitonze, maze abikorera umuja we.

6Basohoka bagana irembo rya Betuliya. Basanga Oziya ahahagaze, ari kumwe n’abandi bakuru b’umugi, Kabirisi na Karimisi.

7Babonye Yudita, uruhanga rwe rubengerana, kandi yahinduye imyenda, batangarira cyane ubwiza bwe, nuko baramubwira bati

8«Imana y’ababyeyi bacu iguhe gutoneshwa, inaguhe kurangiza neza imigambi yawe, ubigirira ikuzo ry’Abayisraheli, no gushimagiza Yeruzalemu.»

9Yudita asenga Imana maze arababwira ati «Nimutegeke ko bankingurira irembo ry’umugi. Ngiye gusohoka kugira ngo ndangize ibyo twavuganye.» Bategeka abasore kumukingurira nk’uko yari amaze kubivuga.

10Barabikora, maze Yudita arasohoka ari kumwe n’umuja we. Abagabo bo mu mugi bamukurikiza amaso, kugeza igihe amara kumanuka umusozi no kwambuka umubande. Nuko ntibongera kumubona.

11Bo rero, nk’uko bagendaga muri uwo mubande barombereje imbere yabo, Abanyashuru baraye irondo barabasanganira.

12Nuko bamaze gufata Yudita, bamubaza byinshi bagira bati «Uri uwo mu kihe gice? Uraturuka he? Urajya he?» Arabasubiza ati «Ndi umukobwa w’Abahebureyi, kandi ni bo mpunga, kuko rwose bazabagabizwa mukabamira.

13Naho jyewe, nzanywe no kureba Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo zanyu, kugira ngo muhe inama z’ukuri. Nzamwereka inzira azanyura kugira ngo yigarurire imisozi miremire yose, nta muntu n’umwe atakaje cyangwa upfuye.»

14Uko bamwumvaga avuga atyo, ni ko batahwemaga kumwitegereza maze batangarira uburanga bwe buhebuje. Baramubwira rero, bati

15«Ukijijwe no kuba wihutiye kumanuka ugana umutegetsi wacu! Genda umusange mu ihema acumbitsemo, dore bamwe mu bacu baguherekeze, kandi bamugushyikirize.

16Nugera imbere ye ntukuke umutima! Umusubirire mu byo umaze kutubwira, azagufata neza.»

17Nuko bafata abagabo ijana muri bo ngo bajyane na we n’umuja we, maze babageza ku ihema rya Oloferinesi.

18Inkuru y’ukuza kwe imaze gukwira mu mahema, ingando yose iteranira hamwe. Bari bamukikije, igihe yari agihagaze imbere y’ihema rya Oloferinesi, ategereje ko bamuvunyishiriza.

19Batangariraga uburanga bwe, ibyo na byo bigatuma bashima Abayisraheli. Maze bakabwirana bati «Mbese ni nde wasuzugura ihanga rifite abagore basa batya? Bwaba ari ubupfu, tugize n’umwe muri abo bagabo dusiga agihagaze. Abacika ku icumu bashobora kwifatira isi yose!»

20Abarariraga hafi ya Oloferinesi, hamwe n’abagaba be bose barasohoka, maze binjiza Yudita mu ihema.

21Oloferinesi yararuhukaga ari ku gitanda gitwikirije imyenda myiza y’amabara y’umuhemba uvanze na zahabu, itakishijwe amasaro abengerana n’andi mabuye menshi y’agaciro.

22Bamubwira ibya Yudita, maze arasohoka, ahagarara mu muryango w’ihema amurikiwe n’abamugendaga imbere, bafite amatara yaka yacuzwe muri feza.

23Igihe Yudita ahagaze imbere ye n’imbere y’abagaba be, bose batangarira uburanga bwo mu maso ye. Arunama cyane, akoza uruhanga hasi, ariko abagaragu baramuhagurutsa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help