Imigani 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ushaka kwitaza abandi, abibonera impamvu,

bamugira inama akarakara.

2Umupfayongo ntashaka kujijuka,

ahubwo aharanira kwihesha ishema mu mvugo ye.

3Aho ubugome bwaje umugayo ntuhatangwa,

kandi ubuhemu bukurura ikimwaro.

4Amagambo ava mu kanwa k’umuntu ni nk’amazi maremare,

abamo isoko y’ubuhanga, akamera nk’umugezi utemba.

5Nta bwo ari byiza guca urubanza ubera umugome,

ukarenganya intungane.

6Umunwa w’umupfayongo umukururira intonganya,

naho ururimi rwe rumutegeza inkoni.

7Amagambo y’umupfayongo ni yo amworeka,

kandi umunwa we ni wo mutego w’ubuzima bwe.

8Amagambo y’inzimuzi aba asize umunyu,

aragenda agashyika ku nkingi z’umutima.

9Unebwa ku murimo we,

aba ava inda imwe n’usenya.

10Izina ry’Uhoraho ni nk’umunara ukomeye,

intungane iwirukiramo ikaba ikize icyago.

11Umutungo w’umukire umubera nk’umugi ukomeye,

ahora yizeye ko ari urukuta rutarengwa.

12Ubwirasi bw’umutima bubanziriza kurimbuka,

naho uzi kwicisha bugufi, ni we uzakuzwa.

13Usubiza atarumva icyo bamubwiye,

aba ari umusazi n’umupfayongo.

14Umutima w’umuntu umuramira mu ndwara,

none se umutima washavuye ni nde wawuhembura?

15Umutima w’umunyabwenge uronka ubwitonzi,

kandi ugutwi kw’abanyabuhanga gushaka ubumenyi.

16Icyo umuntu atanze kimuhesha inzira,

kikamugeza imbere y’abakomeye.

17Ushoje urubanza asa n’uri butsinde,

ariko umuburanyi we iyo aje, aramuhinyuza.

18Ubufindo bumara impaka,

kandi bugakiranura ibikomerezwa.

19Umuvandimwe warakajwe ni nk’umugi w’intikorerezwa,

kandi intonganya zihoraho nk’amapata yo ku nzugi z’umugi.

20Umuntu ahazwa n’imbuto y’iminwa ye,

ikimuva mu kanwa ni cyo gituma yijuta.

21Ururimi ni rwo rugenga urupfu n’ubuzima,

abarwishinga bazabona ingaruka zabyo.

22Uwashatse umugore aba yarashyikiriye umukiro,

kandi aba yararonse ubutoni kuri Uhoraho.

23Umukene avuga yinginga,

naho umukire agasubizanya umwaga.

24Hari incuti zishora umuntu mu kaga,

hari n’izishobora kumukunda kurusha umuvandimwe we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help