Abehebureyi 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu asumba Musa

1Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.

2Yabereye indahemuka Uwamushinze inzu ye yose, nk’uko byabaye kuri Musa.

3Mu by’ukuri ikuzo rye risumbye kure irya Musa, mu rugero rw’uko uwubatse inzu arusha icyubahiro iyo nzu yubatse.

4Buri nzu yose igira umwubatsi, ariko umwubatsi wa byose ni Imana.

5Musa yashinzwe inzu yayo yose, ari umugaragu wo guhamya ibyo Imana yari igiye kuvuga.

6Naho Kristu We yashinzwe inzu yayo, ari Umwana bwite. Iyo nzu yayo ni twebwe, niba twikomejemo ubwiringire buhamye, kandi tugaterwa ishema n’ukwizera dufite.

Uko twagera mu ihirwe ry’Imana

7Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye,

8ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu;

9aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine.

10Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’

11None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!»

12Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera.

13Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi»

Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha.

14Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro,

15nk’uko byanditswe ngo «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza.»

16Ni bande se koko «bumvise» maze bagatera «amananiza»? Si abimutse mu Misiri bose, bayobowe na Musa?

17Kandi ni bande yarakariye «imyaka mirongo ine» yose? Si abaguye mu cyaha, imirambo yabo ikararikwa mu butayu?

18Ni bande kandi «yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwe», atari izo ntumvira nyine?

19Kandi tuzi ko batabwinjiyemo, ku mpamvu y’ukutemera kwabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help