1Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo Ingoro y’Uhoraho n’inzu ye bwite,
2Salomoni yongera kubaka imigi Huramu yari yaramuhaye maze ayituzamo Abayisraheli.
3Hanyuma Salomoni atera i Hamati‐Soba, arahigarurira.
4Yubaka Tadumori yo mu butayu kandi asana n’imigi yose y’ububiko yari mu karere ka Hamati.
5Asana Betihoroni yo haruguru na Betihoroni y’epfo, iyo migi ayikikiza inkike z’amabuye, ayikingisha inzugi, n’ibihindizo.
6Abigenza atyo no kuri Balati, no ku migi ye yose y’ububiko, no ku migi amagare y’intambara yatahagamo n’iyo abagendera ku mafarasi batahagamo. Salomoni yubaka kandi ibyo ashaka byose muri Yeruzalemu, no muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga.
7Hari hasigaye abaturage benshi b’Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi, batari Abayisraheli.
8Nuko Salomoni akoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu.
9Ariko mu Bayisraheli ntiyagira abo ashyira mu buhake kuko ari bo barwanaga intambara, bakaba abatware b’ingabo ze, n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarasi.
10Dore umubare w’abatware bakuru b’umwami Salomoni; bari magana abiri na mirongo itanu bategekaga rubanda.
11Salomoni azamura umukobwa wa Farawo, amuvana mu murwa wa Dawudi, amujyana mu nzu yamwubakiye, kuko yibwiraga ati «Umugore wanjye ntagomba kuba mu nzu ya Dawudi, umwami w’Abayisraheli, kuko ari ahantu hatagatifu Ubushyinguro bw’Uhoraho bwinjiye.»
12Nuko Salomoni aturira Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho yari yarubatse imbere y’Inzu y’Uhoraho,
13akabigenza atyo uko igihe cyo kubitura kigeze nk’uko byategetswe na Musa: ku masabato, mu mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru itatu yo mu mwaka, ari yo umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, umunsi mukuru w’ibyumweru n’umunsi mukuru w’amahema.
14Akurikije icyemezo cya se Dawudi, ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo mu mirimo yabo, ashyiraho abalevi kugira ngo bahimbaze Uhoraho, kandi batunganye buri munsi, imirimo yabo imbere y’abaherezabitambo; ashyira n’abarinzi b’inzugi kuri buri rugi uko imitwe yabo yari imeze, kuko iryo ryari itegeko rya Dawudi, umuntu w’Imana.
15Ntibagira itegeko na rimwe ry’umwami bacaho ku byerekeye abaherezabitambo n’abalevi, no ku kintu icyo ari cyo cyose cyo mu bubiko.
16Nuko imirimo yose ya Salomoni iratungana, kuva ku munsi bubatseho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho kugera igihe Ingoro y’Uhoraho yuzuriye.
17Nuko Salomoni ajya i Esiyoni‐Geberi no mu cyerekezo cya Eloti, ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu.
18Huramu amwoherereza amato arimo abagaragu be bamenyereye inyanja. Bajyana n’abagaragu ba Salomoni, baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na mirongo itanu, bayizanira umwami Salomoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.