1Ibyo birangiye, umwami Hashuweru aha umwanya ukomeye Hamani, mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, aramuzamura maze amusumbya abandi batware bose b’intebe b’umwami.
2Abagaragu b’ibwami bose bapfukamiraga Hamani, bakanamwunamira nk’uko umwami yari yarabitegetse. Ariko Maridoke ntiyamupfukamira cyangwa ngo amwunamire.
3Nuko abagaragu bahora ibwami babaza Maridoke, bati «Kuki urenga ku itegeko ry’umwami?»
4Babimubwiraga buri munsi, ariko we ntabumve. Ni ko kubimenyesha Hamani kugira ngo barebe niba Maridoke atava ku izima; mu by’ukuri yari yarabamenyesheje ko ari Umuyahudi.
5Hamani abonye ko Maridoke atamuterera ivi kandi ntamwunamire, umujinya uramushengura.
6Ariko yirinda kugira icyo atwara Maridoke wenyine, kubera ko bari bamumenyesheje ubwoko Maridoke akomokamo. Nuko Hamani ashaka ukuntu yarimbura ubwoko bwa Maridoke, ni ukuvuga Abayahudi bose bari mu gihugu cyose cy’umwami Hashuweru.
7Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa cumi n’ibiri kwitwa Nisani, umwami Hashuweru ari ku ngoma, ni bwo bakoreye ubufindo imbere ya Hamani, ngo bamenye igihe kibatunganiye, nuko ubufindo bugusha ku kwezi kwa cumi n’abiri ari ko bita Adari.
Hamani yoshya umwami gutsemba Abayahudi8Nuko Hamani abwira umwami Hashuweru, ati «Hari ubwoko buteye ukwabwo, butatanye kandi bwitaruye abandi batuye mu ntara zose zigize igihugu utegeka. Amategeko yabo anyuranye n’ay’abandi, ntibumvira umwami. Kubihorera rero, nta cyo byunguye umwami.
9Niba umwami abyemeye, nihandikwe itangazo ribatsemba. Hanyuma nzabarira abasoresha ibiceri bya feza ibihumbi cumi, bizashyirwe mu mutungo w’umwami.»
10Nuko umwami akura impeta ye mu rutoki ayambika Hamani, mwene Hamudata wo mu muryango wa Agagi, akaba n’umwanzi w’Abayahudi.
11Hanyuma umwami abwira Hamani, ati «Feza uzazigumanire, naho ubwo bwoko ubukoreshe icyo ushaka.»
12Abanditsi b’ibwami batumizwa ku munsi wa cumi n’itatu mu kwezi kwa mbere. Nuko bandikira ibisonga by’umwami n’abatware b’ibihugu, n’abatware ba buri bwoko, kandi bandika bakurikije amategeko yatanzwe na Hamani, banakurikije inyandiko bwite ya buri ntara no mu rurimi rwayo. Bandika mu izina ry’umwami Hashuweru kandi banashyiraho ikashe y’impeta ye.
13Nuko inzandiko zoherezwa mu ntara zose zigize igihugu cy’umwami Hashuweru, kugira ngo mu munsi umwe babe barangije kwica no gutsemba Abayahudi bose, ni ukuvuga abato n’abakuru, abana n’abagore, kandi banasahure n’ibintu byabo byose, ku munsi wateganijwe wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, kwitwa Adari.
Iteka rya Hashuweru ritegeka gutsemba Abayahudi13aDore uko iyo baruwa yari yanditse: Umwami ukomeye Hashuweru yandikiye ibi bikurikira abatware b’intara ijana na makumyabiri n’indwi, uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya, bo n’abatware b’uturere:
13b«N’ubwo ingoma yanjye yakwiriye ibihugu bitabarika, nkaba ntwara isi yose aho abantu batuye, singengwa n’ubwirasi bwo gutegeka, ahubwo nyoborana ubugwaneza n’ugucisha make. Mpora nshaka ko abo ntegeka babaho mu mutekano uzira intugunda, ngaharanira guteza imbere igihugu ngo kibe nyabagendwa kugeza ku nkiko za kure, no kugarura amahoro, yo abantu bose baba bararikiye.
13cNone umwe mu bajyanama banjye nari nakoranyije ngo turangize uwo mugambi, yagize icyo atubwira. Uwo mugabo afite ubushishozi bw’imena; yagaragaje ubuyoboke budacogora n’ubudahemuka budakuka, kandi afite umwanya wa kabiri mu gihugu, uwo ni Hamani;
13dyatweretse ko, mu moko anyanyagiye ku isi aho abantu batuye, hari ihanga ribi, rifite amategeko yaryo atuma rizira ayandi mahanga, ntiryite na rimwe ku mategeko y’ibwami, ku buryo ribangamira ubumwe bw’igihugu nyobora nta makemwa.
13eMaze kubona ko uwo muryango wivanye mu yindi ugahora ushyamiranye n’abantu bose, ko wigunze ukwawo kwa wonyine ukagira imico wihariye ukurikije amategeko yawo, ko kuba urwanya ubutegetsi bwacu biwutera ibikorwa by’ubwigomeke bikabije, bityo ukabangamira umutekano w’igihugu.
13fKubera izo mpamvu, ntegetse ko abo amabaruwa ya Hamani azagaragaza, — ni we wahawe ubutware mu butegetsi bw’igihugu kandi ni we mubyeyi wacu wa kabiri — bose bazamarirwa ku icumu ry’abanzi babo nta kubabarira, nta gukigakiga, bose nta kuvangura abagore cyangwa abana, ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwa Adari muri uyu mwaka.
13gBityo abo bagome ba kera na kare bazamanukira umunsi umwe i kuzimu bazize urupfu rukakaye maze baduhe amahoro, ubutegetsi bwacu buzagire umutekano n’ituze mu bihe bizaza.»
14Urwo rwandiko rwagombaga gutangazwa nk’iteka muri buri ntara no kumenyeshwa amoko yose kugira ngo bazabe biteguye kuri uwo munsi.
15Umwami ategeka ko inzandiko zihutishwa kandi ko iryo teka ritangarizwa mu kigo cy’umurwa wa Suza. Umwami na Hamani baricara baranywa, naho abo mu murwa wa Suza bose bari bumiwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.