1Nubona inka cyangwa intama y’umuvandimwe wawe yangara, ntuzirengagize ngo ubure kuyigarurira umuvandimwe wawe.
2Niba uwo muvandimwe adatuye hafi y’iwawe cyangwa se utamuzi, uzacyure iryo tungo mu rugo rwawe, rigume iwawe kugeza igihe umuvandimwe wawe azaza kurishaka. Ubwo rero uzarimusubize.
3Uzagenze utyo no ku ndogobe ye, uzagenze utyo no ku mwambaro we, uzagenze utyo mbese ku kintu cyose umuvandimwe wawe azaba yatakaje, maze wowe ukagitoragura: uramenye ntuzirengagize.
4Nubona indogobe y’umuvandimwe wawe cyangwa inka ye yagandaye ku nzira, ntuzirengagize, ngo ubure gufasha umuvandimwe wawe kuyigandura.
Andi mabwiriza5Umugore ntakambare imyambaro y’abagabo; n’umugabo ntakambare imyambaro y’abagore; kuko ukora atyo wese aba abaye ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.
6Nusanga ku nzira yawe hari icyari cy’inyoni kirimo utwana cyangwa amagi, cyaba mu giti cyangwa se ku butaka, nyina ibundikiye utwo twana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina n’utwana twayo.
7Uzareke nyina yigurukire, uduswi twayo abe ari two utwara. Bityo uzagira umugisha n’ubugingo burambye.
8Niwubaka inzu nshya, uzazengurutse ku musozo wayo umuguno urinda umuntu kugwa: ntuzatume inzu yawe ibazwa amaraso yameneka igihe umuntu azaba ahanutse hejuru yayo.
9Ntuzagire indi mbuto utera mu murima wawe w’imizabibu; naho ubundi, ari iyo mbuto wabibyemo, ari n’umusaruro w’imizabibu, byose byahinduka umuziro.
10Ntuzahingishe ikimasa n’indogobe biziritse ku mugogo umwe.
11Ntuzambare umwenda ubohesheje ubwoya bw’intama buvanze n’imigwegwe.
12Uzatere inshunda ku misozo y’impande enye z’umwenda wambara.
Ibibazo byerekeye ubusambanyi13Umuntu narongora umugore, akaryamana na we, hanyuma akamubenga,
14agatangira kumurega ko yiyandaritse, akamutera urubwa avuga ngo «Uyu mugore naramurongoye, mwegereye nsanga atakiri isugi»,
15icyo gihe se na nyina b’uwo mugore w’ikirongore bazatware ibimenyetso by’ubusugi bwe, babyereke abakuru b’umugi wabo bicaye ku irembo ryawo.
16Se w’uwo mukobwa azabwire abakuru, ati «Uyu mukobwa ni uwanjye; namushyingiye uyu mugabo, none yamubenze.
17Kandi dore aramurega ko ngo yiyandaritse, avuga ngo ’Umukobwa wawe ntakiri isugi!» Nuko bazarambure uwo mwenda imbere y’abakuru b’umugi.
18Abakuru b’uwo mugi bazafate wa mugabo, bamuhane bikomeye.
19Bazamuce icyiru cya sikeli ijana z’ifeza bazihe se w’umukobwa, kuko uwo mugabo yateye urubwa umwari wo mu Bayisraheli. Agomba kumugira umugore, kandi ntashobora kumusenda kugeza igihe azapfira.
20Ariko icyo kirego kiramutse kibaye impamo, bagasanga uwo mukobwa yararongowe atakiri isugi,
21bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu.
22Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo, bombi bazabice: uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe. Uzakure ishyano muri Israheli.
23Umukobwa w’isugi nasabwa n’umugabo, maze undi mugabo akabonanira na we mu mugi wabo, bakaryamana,
24bombi muzabajyane ku irembo ry’uwo mugi, mubatere amabuye kugeza igihe bapfiriye! Umukobwa azire ko yari mu mugi wabo, nyamara ntatabaze; n’umugabo azire ko yononnye umugeni wa mugenzi we. Muzakure ishyano hagati yanyu.
25Ariko niba umugabo ahuriye mu gasozi n’umukobwa usabwa, akamufatira yo, akamusambanya, umugabo wamusambanyije azabe ari we wicwa wenyine;
26naho umukobwa, ntuzagire icyo umutwara, kuko atakoze icyaha gikwiriye kumwicisha. Ibyo bimeze nk’uko umuntu yakubikira mugenzi we, akamwica:
27wenda uwo mugabo yamusanze mu gasozi, umukobwa arataka, ntihagira uza kumutabara!
28Umugabo nahura n’umukobwa utarasabwa, akamufata, akamusambanya, bagafatwa,
29icyo gihe uwo mugabo wasambanyije umukobwa azahongera se amasikeli mirongo itanu y’ifeza; kandi kubera ko azaba yamwononnye, agomba kumugira umugore we, ntashobora no kuzamusenda kugeza igihe azapfira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.